Uwahoze ari perezida wa BurkinaFaso Blaise Compaore arashinjwa urupfu rwuwo yasimbuye amukoreye kudeta yanamuhitanye Bwana Thomas Sankara ,intwari ya Afurika


Mu binyamakuru mpuzamahanga ndetse no mu binyamakuru byo muri iki gihugu cya BurkinaFaso ,kuri paji yabyo ibanza haravugwa inkuru yuwahoze ari perezida w’iki gihugu Blaise Compaore akaza guhirikwa mu mwaka wa 2014 ,





Burya karatinda koko ntigahera , Uyu mugabo arashinjwa urupfu rwa Thomas Sankara yasimbuye amaze kumukorera kudeta ndetse no kumuhitana akamwambura ubuzima ndetse aranashinjwa ko yaje no kurigisa umurambo wa Thomas Sankara no guhimba Raporo z’abaganga zififitse





Mu mugi wa Ouagadougou ,umurwa mukuru w’igihugu cya Burkina Faso ,mu rukiko rwa gisirikari nibwo uyu mugabo Bwana Blaise Compaore ,aburanishwa ku rupfu rw’uwo yahitanye akaza no ku musimbura mu mwaka wa 1987 ,ari Bwana Thomas Sankara ,akaba yari umugabo utararyaga iminwa mu kugaragaza ,imyivangire mibi y’ibihugu by’iburengerazuba mu mitegekere ya Afurika.





Bwana Blaise Compaore arashinjwa ibi byaha byose byo kwica Sankara ,nyuma yo kuva ku butegetsi mu mwaka wa 2014 ,nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamukuyeho ,ubwo yashaka guhindura itegeko nshinga ,ubwo yashakaga kongera manda ye y’ubutegetsi kandi binyuranyije n’amategeko.





Muri uru rubanza Bwana Blaise Compaore arareganwa n’abandi barimo ,harimo Gilbert Diendere ,uwahoze ari Soma Mbike we ndetse na Bwana Hyacinthe Kafanndo wahoze ari Umunyamabanga mukuru.





Bwana Benewende  Stanislas ,Uhagarariye umuryango wa Sanakara mu mategeko yavuze ko iki aricyo gihe ngo umuryango wa Sankara ndetse n’abanyaBurkinafaso ngo babone ubutabera nyuma y’igihe kirekire .





Uruhande rwa Blaise Compaore ruravuga ko rutigeze rugira uruhare na ruto mu iyicwa rya Thomas Sankara ,tubibutse ko blaise Compaore yafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika no kwica Thomas Sankara bari banafitanye isano ya hafi ,





Ubwo Bwana Blaise yamaraga guhirikwa nibwo .umugore wa Thomas Sankara yatangiye gukurikiranira bya hafi ,urupfu rw’umugabo we ndetse anagaruka mu gihugu ,Nibwo imva yakekwaga ko yaba ari ya Thomas Sankara yaje gufungurwa hakozwe ibizamini byo kwa muganga biza kugaragara ko ariwe ,





Ubwo hakorwaga Autopsie y;umurambo wa Thomas Sankara byagaragaye neza ko yarashwe amasasu agera kuri cumi n’abiri , nyuma yo guhirikwa ku butegetsi Bwana Blaise yahise ahungira mu gihugu cya Cote d’Ivoire





Uwahise aba Perezida wa Burkina Faso  ,Bwana Roch Kabore yahise afungura Dosiye ku rupfu rwa Thomas Sankara,ndetse haza gushyirwaho impapuro mpuzamahanga zita muri yombi Bwana Blaise Compaore.





Thomas Sankara Photo internet




Ubundi Blaise Compaore ni muntu ki ?





Bwana Blaise Compaore yavutse  tariki ya 3 Gashyantare 1951 avukira mu mugi wa Ouagadougou ,akaba yari umusirikari ,ndetse yaje kuyobora iki gihugu kuva mu mwaka wa 1987 kugeza mu mwaka wa 2014





Yageze ku butegetsi nyuma yo guhirika ingoma ya Bwana Thomas Sankara ,uyu mugabo Blause niwe washinze ihuriro ry’amashaka ya politiki ryitwa  MT (Movement du Travail)





Blaise Compaore yavukiye mu muryango wifashije ,Ise umubyara yitwaga Bila Maurice Compaore,Nyina umubyara yitwaga Therese Bougouma ,avukana n’abandi bana barindwi.





Bwana Blaise Compaore  yahawe urukundo rwa kibyeyio ndetse akurana ibyishimo mu muryango we ,aho yafatikanyaga na se mu mirimo ya buri munsi





Blaise yize amashuri abanza  ku kigo cya Guilongou mu gace ka Ziniare akomereza mu ishuri rya Saint Joseph nyuma yo kuarangiza amashuri abanza  aho yize Normale Primaire ,ari muri iki kigo yari mu bahagarariye ihuriro ry’abanyeshuri baharanira uburenganzira bwabo.





Mu mwaka wa 1973 yaje gutsinda ibizamini bimwemerera kujya mu mashuri ya Gisirikari ,,aho yagiye ahabwa mahugu ya gisirikari mu bihugu by’ubufaransa ,Ubudage ndetse yaje no gukora ku kibuga cya gisrikari cy’indege z’abafaransa.





Mu mwaka wa 1985 yaje gushyingiranwa na Chantal Terrasson   baje no kubyarana





Tariki ya 15 Ukwakira 1987  yaje gufata ubutegetsi nyuma yo guhirika uwari Perezida Thomas Sankara ,aho byaje gukekwako ,Bwana Blaise Compaore yahiritse ubutegetsi bwa Thomas Sankara yifashishije agatsiko k’abasirikari bagenzi be ndetse igihugu cy’ubufaransa cyayoborwaga na Mitterrand kibari inyuma .





Bwana Compaore Blaise yaje guhita atangaza ko Thomas Sankara yahitanwe n’impanuka ndetse bafifika n’impapuro zo kwa muganga bifashishije umuganga w’umusirikari bavuga ko yahitanywe n’impanuka. Ndetse anavuga ko ubutegetsi bwa Sankara ntacyo bwari bumariye abaturage .





Mu mwaka wa 2014 nibwo ubutegetsi bwa Blaise Compaore bwahuye n’ibibazo bitandukanye nyuma yo kumara igihe kirekire ku butegetsi ,Ubwo Blaise yashakaga Manda ya gatanu ,yaje gushaka guhindura itegeko nshinga ryemera manda enye gusa ,





Uko gushaka guhindura itegeko nshinga byatumye abaturage babishya ,batangira kwigaragambya ,nyuma y’imyigaragambyo igisrikari cyaje gushyiraho ibihe by’agahenge ari nabwo Blaise yaje guhirikwa ahita ahunga afifashijwemo n’uwari perezida w’ubufaransa Francois Hollande ,





Ubu Blaise Compaore aherereye mu gihugu cya Cote d’Ivoire nubwo bwose aburanishwa ku rupfu rwuwo yasimbuye ntaragezwa mu gihugu cye ngo aburanishwe mu mategeko.





Izindi Nkuru wasoma:





Congo Brazzaville: Umuyobozi ukomeye yahitanywe na COVID-19 ku munsi w’amatora





Uburyo 15 bwagufasha gutereta umukobwa cyangwa umugore wese wifuza


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post