Umutobe w’igitunguru ni mwiza cyane ufasha mu kurinda umusatsi ndetse ugatuma umusatsi ukura neza ukanakomera
Umutobe w’igitunguru ushobora kwifashishwa hasukurwa mu mutwe mu gihe harimo mikorobe ,kuko wifitemo ubushobozi bwo kwica mikorobi zitandukanye
Umutobe w’igitunguru wifitemo intungamubiri za flavonoids zifasha mu kurwanya ibyitwa free radicals ,izi free radicals ahanini zizwiho mu gutuma umusatsi unanuka ,ukabura ibiwutunga hanyuma ugacikagurika byoroshye .
Dore uko wakora umutobe wo mu gitunguru
1.Fata ibitunguru byibuze bine ,ubironge neza ukureho imyanda n’itaka
2.Katagura ibyo bitunguru ,hanyuma ubikoremo uduce duto duto
3.Koresha blender (akuma gasya ) hanyuma ibihinduremo umutsima ariko ushobora no gukoresha akandi kantu wabihonderamo bigahinduka umutsima (wakoresha nk’igisuperi n’akamamiyo )
4.fata uwo mutsima ubonye uwushyiremo mu gatambaro keza ,hanyuma uwukamure ,uwukamurira mu kintu gisa neza .
5.hanyuma uwo mutobe ubonye niwo ukoresha usiga mu mutwe cyangwa mu musatsi
6.Mu gihe impumuro yawo ikubangamiye wakongeramo ,umutobe w’indimu hanyuma bigahumura neza kandi n’ubushobozi bwo kwica mikorobi bukiyongera.
Umutobe w’igitunguru ni mwiza cyane ku muntu ushaka gufata neza umusatsi we ,ariko ukaba ugomba gusuzuma ko nta allergy wagutera ,aho ufata ho gake hanyuma ukagasiga ku nkokora yawe ,ugategereza akanya wakumva hatokerwa ubwo nta kibazo wagutera .
Mu gihe uwutegura usabwe kwitonda kuko iyo umutobe w;ibitunguru ugiye mu maso uraryana kandi ugatuma amaso atukura .
Izindi nkuru wasoma:
RBC yashizeho gahunda y’ibikorwa byo kwita kuwagize ihungabana
Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye
[…] uko-wakora-umutobe-wo-mu-gitunguru […]
ReplyDelete[…] uko-wakora-umutobe-wo-mu-gitunguru […]
ReplyDelete