Ikibazo cy’imihango ibabaza ,kiganje cyane mu bakobwa batigeze babyara ,hakaba hari abo irya bagahagarika ibyo bari barimo bakaba basiba ishuri ku kazi ndetse no mu yindi mirimo
Ariko hari uburyo butandukanye wakwifashasha ukabasha guhangana nubwo buribwe hanyuma ugakomeza imirimo yawe bisanzwe ku buryo nta muntu wanamenya ko uri mu mihango
Uburyo wakwifashisha ukarwanya ububabare mu gihe cy’imihango
1.Kunywa amazi menshi
Amazi atuma umubiri ukora neza bityo amaraso agatembera neza kandi bikarinda umwuma ,by;umwihariko kunywa amazi ashyushe mu gihe uri mu mihango bituma amaraso atembera mu mikaya yo munda no myanya myibarukiro yiyongera ,ibyo bikagabanya ukwikanya kw’imitsi arinayo ntandaro yo kubabara mu gihe uri mu mihango
2.Kunywa icyayi
Icyayi cyane cyane green tea bigabanya ububabare bwo mu mihango kuko iki cyayi kifitemo anti-inflammatory properties bituma kigabanya uburibwe.
3.Kwirinda kurya amafiriti n’ibindi biryo birimo amavuta menshi
Ibiryo birimo amavuta menshi n’amasukari bishobora gutuma umuntu abyimbagana mu nda ,amara agakora nabi kandi ibi nabyo bikaba bishobora kugira ingaruka zo kongera ububabare mu gihe uri mu mihango
4.Shyira akantu gashyushye ku nda yo hasi
Gushyira ikintu gishyushye kunda yo hasi bifasha mu kugabanya ububabare mu gihe uri mu mihango ,ushobora gufata agacupa ka pulasitiki utu tuvamo amaziyo kunywa ,hanyuma ukakuzuza amazi ashyushye ,ukakarambika ku nda ariko wabanje kukazingazinga mu isogisi kugira ngo katagutwika .
5.Gukora imyitozo ngororamubiri
Gukora siporo mu gihe uri mu mihango ikubabaza bifasha mu kugabanya ubwo buribwe ,iyo ukora siporo umubiri usohora umusemburo wa endorphins ,uyu musemburo ukaba wongera akanyamuneza mu mubiri ,kandi nanone siporo ituma imikaya irambuka bityo ntubashe kubabara cyane.
6.Kwirinda Stress
Burya stress,iri mu bintu bituma imihango iryana cyane bityo kwirinda ibintu byose byayigutera bikaba bifasha mu kugabanya uburibwe bukomoka ku mihango.
7.Gukora ka massage
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukora massage yo munda bigabanya ububabare mu gihe cy’imihango kuko bigabanya kwikanya kw’imikaya ,bigatuma imikaya iruhuka ,bityo ububabare bukagabanuka.
8.Kunywa imiti yo kwa muganga
Imiti nka ibuprofen cyangwa nka diclofenac izwi kugabanya neza neza ububabare bwo mu mihango ,umuntu akaba yanagira ngo ntiyigeze anaribwa cyangwa ngo ntayirimo
Izindi nkuru wasoma:
RBC: Amabwiriza akurikizwa n’umuntu urwariye COVID-19 mu rugo
Akamaro ko kunywa amata ku mubiri wacu
Sobanukirwa na byinshi ku muti wa Coartem wabaye ikimenyabose kubwo kuvura indwara ya Malariya