Gutwita ni igikorwa kizana impinduka zitandukanye ku mubiri ,ahanini bishyingiye ku misemburo yiyongera mu gihe igi (Intangangabo yahuye n’intangangore) ryakozwe. Hari uburyo wamenya ko utwite ukoresheje Vinegere(Vinegar)
Ubu buryo bukaba ari uburyo bwoshye wakoresha mu gihe ukeka ko wasamye ariko utarajya kwa muganga ,, Kwa muganga bo bakoresha uburyo bwo gupima umusemburo wa HCG (Human Chorionic Gonadotropin hormone)
Ukaba ari umusemburo wiyongera nyuma yo gutwita,ahanini upimirwa mu nkari n’amaraso ,
Iyo umugore/umukobwa atwite hari impinduka zigaragara ku mubiri bikaba byatuma ukeka ko utwite
Aha twavuga :
1.Kubyimba amabere ,imoko ikirabura cyane cyangwa igakomera
2.Kumva ufite umunaniro
3.Gushaka kunyara kenshi cyane
4.Kugira iseseme no kuruka
5.Kumva mu nda habyimbye cyangwa ukumva huzuyemo umwuka
Akamaro ko kumenya ko utwite hakiri kare
Kumenya ko utwite hakiri kare bigufasha kwitegura no gutegura umubiri wawe kugira ngo uzabyare umwana muzima kandi umeze neza
Aha harimo kugabanya cyangwa kureka kunywa inzoga n’itabi kuko ibi ni intandaro yo kubyara umwana ufite ubumuga cyangwa ukabyara igihe kitageze (Umwana udashitse)
Kumenya neza ko ugomba kuruhuka bihagije ,ukagabanya imirimo igusaba ingufu nyinshi
Kumenya neza ko ukwiye gutangira kurya neza kandi amafunguro akungahaye ku ntungamubiri kugira ngo wowe n’umwana mugire ubuzima bwiza.
Kumenya ko ukwiye gutangira kwipimisha inda kugira ngo abaganga bakurikiranire hafi imikurire y’umwana uri mu nda no kugirwa inama zagufasha.
Dore uko wakoresha Vinegere upima ko utwite
Fata utuyiko tubiri twa Vinegere
Dushyire mu gakoresho ka pulasitiko gasukuye neza
Fata inkari zawe washize mu kintu gisa neza hanyuma uzisuke muri Vinegere ariko si ngombwa ko wasukamo nyinshi.
Vanga neza Vinegere naza nkari wasutsemo
Uko ureba igisubizo
Nyuma yo kuvanga izo nkari reba ko Vinegere yahinduye imiterere yayo igasa naho yabaye urufuro cyangwa yajemo urufuro .
Niba urufuro rwaje Nta kabuza uratwite
Niba nyuma yo kuvanga Vinegere nta cyahindutse ku miterere yayao
Igisubizo nuko udatwite
Hari uburyo bwinshi bwo gusuzuma ko utwite ukoresheje umunyu ,isukari ,uburoso bw’amenyo,amavuta n’ibindi….,tukaba twahise uburyo tuzi bwizewe bwa Vinegere
Ariko bikaba byiza ko nyuma yo gupima ko utwite ,ukwiye no kujya kwa muganga bakagufasha gusobanukirwa neza n’ibijyanye no gutwita ndetse ukanagirwa inama zagufasha kwita ku mwana uri mu nda.
Izindi nkuru wasoma:
Uko wakora umutobe wo mu gitunguru
Ibimenyetso bya kwereka ko wasamye
Ibimenyetso byakwereka ko imihango izakubabazaImpamvu 10 zitera ibura ry’imihango