Icikagurika ry’umusatsi ni ikibazo gikomeye kandi gitera ubusembwa n’ipfunwe ku bantu bagifite ,ikinyamakuru cya medical news today kivuga ko gucikagurika ku musatsi ari ikibazo gihangayikishije abanyamerika aho usanga mu myaka yose kigaragara.
Ibyo wamenya ku kibazo cyo gucikagurika ku musatsi
1.Umuntu umwe muri batanu bafite ikibazo cyo gucika ku musatsi mu muryango we haba hari abandi bagifite cyangwa bakigize.
2.Gucikagurika ku musatsi biza bitunguranye hari impamvu zabiteye zizwi cyangwa nta mpamvu izwi.
3.Ubushakashatsi bugaragaza ko Stress iri mu bya mbere bitera icikagurika ry’umusatsi.
4.Ikibazo cyo gucikagurika kuri bamwe gishobora kwikiza nta muti namba bafashe.
Iki kibazo kikaba kivugwa bitewe n’impamvu yabiteye harimo nko kuba hari amaproduit atwika uheruka gukoresha ,nyuma yo kubyara imisemburo yabaye mike ,kuba ufite akazi n’ibindi bibazo bigutera guhangayika ,kuba ufata ifunguro rikennye kuri zimwe mu ntungamubiri n’ibindi
Muri iyi nkuru tukaba tugiye ku kubwira bimwe mu bintu wakwibandaho bikagufasha gusubirana umusatsi wawe ,bishingiye ku mirire no ku myitwarire
Ibyo wakora bishingiye ku mafunguro n’imirire
1.kwibanda ku mafunguro akungahaye kuri proteyine
Intngamubiri za proteyine ni ingenzi mu gukora no gukomera ku musatsi ,ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 ,bwagaragaje ko kubura proteyine ya keratin bituma umusatsi ucikagurika ,bakaba bagira inama abantu kwibanda ku biribwa byifitemo proteyine mu gihe bategura amafunguro yabo
Ni ukuvuga ibiribwa nka amagi ,soya ,ibishyimbo ,inyama ,amafi ubunyobwa n’ibindi.
2.Kwibanda ku biribwa byifitemo Vitamini A
Intungamubiri ya Retinoids dusanga mu bigize vitamin A byagaragaye ko igira uruhare runini mu kwihutisha ikura n’ubwiyongere mu musatsi ,ni muri urwo rwego ari byiza kurya amafunguro abonekamo vitamin A kuko bifasha mu gukuza no gutuma umusatsi wacitse wongera kumera .
Ibiribwa twasangamo vitamin A harimo Karoti ,imboga za Epinari, n’imbuto z’ubwoko butandukanye.
3.Kwibanda ku mafunguro arimo Vitamini D
Vitamini D ifasha umusatsi kongera gushibuka ,ukongera ukamera aho wari waracitse ,
Ni byiza ko muri rusange twibanda ku mafunguro akungahaye ku mavitamini atandukanye kuko ubushakashatis bitandukanye bwagiye bwerekana ko buri vitamini yose yagira umuganda ishyiraho mu kubungabunga umusatsi wawe .
Imyitwarire usabwa kugira mu rwego rwo kubungabunga umusatsi wawe
1Gukaraba mu mutwe buri munsi
Ushobora gukoresha Shampoo wizeye Atari iyo ubonye yose ,hanyuma ukumutsa mu mutwe ariko nabwo gukoresha biriya byuma bica imisatsi bitewe nuko umusatsi wawe umeze ,bishobotse wahanagura umusatsi ukiyumisha mu buryo bwa kamere .
2.Gusiga mu musatsi amavuta ya Elayo
Amavuta ya elayo afasha umusatsi gukomera no kubyibuha ugasa neza kandi agatuma amaraso atembera mu ruhu aho umusatsi utereye yiyongera kandi agatembera neza ,ibi bikaba binatuma aho umusatsi wacitse wongera kumera vuba
3.Kwirinda gusuka Style zituma umusatsi bawukurura cyane kandi ubona utangiye gucikagurika
Kwa kundi ukoresha umusatsi mu mazu atandukanye abikora ,bitewe nibyo bagushize ku mutwe ,bishobora kuba intandaro yo gucikagurika ku musatsi ,bibaye byiza mu gihe ubona umusatsi wawe waratangiye gucikagurika wajya usokoza bisanzwe ukaba kongera kumera .
4.Kwirinda gushyira amabara mu musatsi
Burya ariya mabara agira ibinyabutabire bishobora guca umusatsi ,bitewe nibyo akozwemo ariko akenshi ntibijya binagarazwa ku bintu bayafungamo ,bikaba byiza uyirinze mu gihe umusatsi wawe watangiye kugira ikibazo cyo gucikagurika.
5.Gukoresha umutobe w’igitunguru
Umutobe w’igitunguru wawukoresha kabiri ku munsi usiga mu musatsi Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko uyu mutobe ushobora gutuma 87% by’umusatsi watakaje byagaruka Soma uko wakora umutobe wo mu gitunguru.
6.Gukora Massage y’umutwe
Massage y’umutwe ituma amaraso atembera neza mu ruhu rw’umutwe bikaba bifasha ,umusatsi gukomera ndetse ugasa neza .
7.Gukora Yoga
Yoga ifasha umuntu guhangana na Stress ,kandi Stress iza ku myanya ya mbere mu bituma umusatsi ucikagurika .
Mu gihe gucika ku musatsi kwatewe n’imiti nk’imiti ivura kanseri biba bigoye ko wagaruka mu gihe ukiyinywa ariko amakuru meza nuko mu gihe wahagaritse iyo miti umusatsi wawe urongera ukamera.
Umusatsi ni ikirango cy’ubwiza kandi umusatsi utuma umuntu abasha kugira isura agasa neza ,dusabwa kwirinda gukoresha ,ibintu byifitemo amaproduit tudasobanukiwe kandi tugakoresha amavuta akozwe mu bintu by’umwimerere tuzi kandi aboneka ku masoko hirya no hino ayo amvuta twakoresha nka amavuta akozwe muri avoka ,amavuta akozwe mu gikakarubamba n’amavuta ya elayo ,ayo mavuta yose ni meza ku buzima bw’umusatsi wawe.
Izindi nkuru wasoma:Ibintu 3 byangiza Ubuzima bw’umwana uri mu nda ndetse bikangiza n’ubuzima bwawe bw’imyororokere
Izindi nkuru wasoma:Ibintu 3 byangiza Ubuzima bw’umwana uri mu nda ndetse bikangiza n’ubuzima bwawe bw’imyororokere
Akamaro 10 ko kugira inseko nziza no guhorana umunezero
Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura