Burya hari imyitwarire abakire bose bahuriraho ndetse hakaba hari ibikorwa bahuriraho bakora buri munsi ,bituma bagira ubuzima bwiza,bagira gahunda mubyo bakora ,ndetse bikanafasha gutekereza neza no gufata imyanzuro ihamye.
Iyi ni myitwarire nawe wagira umuco ,ukihatira kuyikora buri munsi ,maze bikagufasha kubaho neza no kugira gahunda mu mikorere yawe,
1.Kubyuka kare
Burya abakire bose babyuka kare ,isaha abenshi bahuriraho ni hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe n’igice ,babyuka kare kugira ngo bategure umunsi wawo neza ,kugira ngo babashe gukora akantu kose ku murongo kandi uko gapanze
Hari ababyuka bagasoma ibitabo ,abandi bagakora imyitozo ngororamubiri cyangwa Yoga , mu gihe bitegura gufata amafunguro ya mu gitondo, Dore ko naya mafunguro ari ingenzi mu mikorere y’ubwonko ndetse no guha imbaraga umubiri .
Burya kubyuka kare ni ibanga rituma ubasha gukora ukabona umubyizi hakiri kare kandi bikaba igisubizo ku muntu ushaka gutera imbere,Burya abakire baba baravumbuye iryo banga kare maze bakarikoresha neza muri gahunda zabo za buri munsi.
2.Gusoma ibitabo byinshi bitandukanye n’ibinyamakuru
Abakire batandukanye bagaragaje uburyo bakunda gusoma ibitabo ,aha twavuga nka Bill Gate ,washinze ikigo cya Microsoft yavuze ko byibuze yasomaga igitabo kimwe ku cyumweru ,Uwahoze ari Perezida wa Amerika Bwana Donald Trump nawe yigeze kuvuga ko buri gitondo mbere yo kujya ku kazi abanza gusoma
Hari n’abandi benshi bagaragaje urukundo rwo gusoma , Burya mu bitabo niho hari ubumenyi bwagufasha gutera imbere ,bwagufasha gucunga neza ubucuruzi bwawe ,bwagufasha guhindura ubuzima bwawe bukajya ku murongo ,
Gusoma biraruhura kandi bituma ubwonko bukora neza kandi bugatekereza vuba kandi neza , Gukunda gusoma birinda gusaza kandi ugahora uri mushya ,ufite ubumenyi bw’ibintu bigezweho.
Niba wifuza gutera imbere ukagira aho uva naho ugera ,ni ngombwa ko wahindura imyumvire n’imyitwarire ufite ku gusoma ,maze ugatangira nawe ukitoza umuco wo gusoma no kuvoma ubumenyi ahashoboka hose.
Bwana Elon Musk niwe wavuze ko ubwo yari amaze imyaka irindwi ,Ubucuruzi bwe bwaranze nibwo yabashije kubona igitabo cyahinduye amateka ye none akaba abarirwa mu bakire ba mbere ku isi.
3.Bafata umwanya uhagije wo kuruhuka no gutekereza
Burya umukire ikintu cyose ajya gukora arabanza akagitekereza ,akakinonosora akareba inyungu agifitemo ,kandi bakagira na gahunda yanditse bari bugendereho
Kutagira gahunda bituma umuntu agira umujagararo mu mikorere ndetse bikangiza umusaruro wagatanze ,ukabanuka cyane, Kugira gahunda ni byiza bituma ukorera ku gihe kandi vuba n’umusaruro ukiyongera.
Abakire bazi ibanga riri mu gutekereza kuri buri kimwe , Ukagikora udahubutse kandi wizeye neza ko umusaruro cyitezweho kiwutanga,
4.Bita ku mirire ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye
Burya ibyo turya bigira uruhare rukomeye mu buzima bwiza cyangwa bubi bwacu ,Abantu bakize bazi neza ko kurya ibiryo bikungahaye ku ntungambiri ari urukingo rw’ubusaza n’ikirungo cy’ubuzima bwiza
Iyo ubona intungamubiri zihagije umubiri ubona ingufu ,ubwonko bugakora neza ,ukagira imbaraga ku kazi ugatanga umusaruro mwiza
Ariko iyo urya nabi (Ibyo kurya bikennye ku ntungamubiri) ,umubiri ucika intege ,Ugahora urwaye kandi ugatanga umusaruro muke ku kazi cyangwa kakakunanira burundu.
Niba wifuza nawe gutera imbere ,Jya umenya kwita ku mirire yawe,ndetse umenye kugenzura neza ,ko umubiri wawe wabonye byose ukeneye.
5.Bagira Gahunda
Bagira gahunda yanditse kandi igomba gukurikzwa y’umunsi kandi igakurikizwa uko , Ahanini usanga gahunda yaranapanzwe kera cyangwa mbere yuko atangira umunsi akaba yarangije kuwupangira.
Gahunda ituma ukora byinshi kandi vuba ,igatuma ukorera ku gihe ,ukongera n’umusaruro
Niba ushaka gutera imbere ,Tangira none ,ugire gahunda ngenderwaho yagufasha gukorera ku murongo kandi vuba .
6.Bakora imyitozo ngororamubiri
Siporo ni ingenzi ku mubiri ,iruhura ubwonko ,igatuma umubiri ukomera kandi ukagira buzima bwiza, Siporo ituma umutima n’ibihaha bigira imbaraga .
Abakire bazi ko ubuzima bwiza ari impano ikomeye kandi bakamenya kubusigasira cyane kurusha abandi,
Niba ushaka kugira ubuzima bwiza ,Jya wiha gahunda yo gukora siporo kandi uyikore ku buryo buhoraho ,niyo waba utabashije kuyikora fata umwanya ugende n’amaguru.
7.Bita cyane ku myambarire yabo ndetse nuko bagaragara muri rubanda
Burya imyitwarire yawe ni indorerwamo y’ibikurimo ndetse ikaba yagena ingano y’ubukungu uzageraho
Abakire bazi akamaro ko kuvugwa neza muri rubanda ,kuko baziko isoko y’ubutunzi bwabo ari mu bandi.
Erega burya ifaranga wungutse ,Jya umenya ko hari uwaritakaje akariguha, Niba wungutse menshi ,Jya umenya ko ubwo hari benshi basigaye amaramasa.
Abakire rero bita ku isura yabo nuko muri rubanda bavugwa ,bakaba bashobora no gutanga ibya Mirenge ariko bakavugwa neza muri Rubanda.
8.Bakorera ku mihigo
Burya kutagira imihigo n’intego bituma ukora nabi kandi ugakora utazi iyo ujya ,bikaba byanagorana gushyira ku munzani ibyo wagezeho.
Abakire bagira imihigo n’intego bakoreraho ,maze bikabafasha kugenzura neza ,icyerekezo n’iryiyongera ry’umutungo wabo
Niba wifuza gutera imbere ,Ukwiye gutekereza ku ntego zawe ,maze ukiha imihigo ugomba kwesa ,hanyuma ugaharanira ibyo wiyemeje byose ukoresheje imbaraga zawe zose.