Mu gihe uri hafi kwinjira mu gihe cy’imihango gato ,hari impinduka ushobora kubona ku mubiri wawe ,muri rusange abakobwa bose bahurira mu kuzana agaheri ,kumva bashaka gukora imibnonano mpuzabitsina n’ibindi
Ariko hari igihe biba umwihariko ariko ari nk’ikimenyetso cyo ku kumenyesha ko ugiye kwinjira mu gihe cy’imihango izakubabaza ,muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku bimenyetso byakwereka ko imihango izakubabaza
1,Kubabara umugongo utarinjira mu mihango
Bibaho ko hari gihe umugongo ukurya ,ukumva wagudutse ariko kandi utari mu muhango ahubwo wegereza kuyijyamo yenda habura nk’iminsi itatu ngo uyitangire ,iki kikaba cyakubera ikimenyetso cyakwereka ko iyo mihango izakubabaza.
2.Kumva ufite iseseme ndetse ukanaruka rimwe na rimwe
Ibi bikunda cyane kuza ku munsi ubanziriza imihango bikaba byaba ikimenyetso kiguteguza ko uzababara cyane
3.Kugira isereri ikabije
Ibi biboneka cyane ku munsi wa mbere w’imihango,ukumva ufite isereri nk;umuntu ufite amaraso make cyangwa nk’umuntu utwite.
4.Kuba imihango yawe iziye igihe gitandukanye nigihe wari uyitezeho
Birashoboka ko iminsi y’imihango yawe y’imihango yahindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye ,bikaba byaba ikimenyetso ko ushobora kuzababazwa niyo mihango itaziye igihe cya nyacyo.
Mu gihe wumvise ufite ibi bimenyetso byaba kimwe cyangwa byose,wategura bumwe mu buryo bwa gufasha guhangana n’imihango iryana nkuko twabwanditse mu nkuru yacu igira iti Uko wahangana n’ububabare mu gihe uri mu muhango
Izindi nkuru wasoma:
Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe wangijwe ni’nzoga
Sobanukirwa:Impamvu zitera kwiyahura nuko warwanya ibitekerezo biganisha ku kwiyahura
Sobanukirwa :Indwara y’Ibisazi by’imbwa