Nkuko tubikesha ubutumwa buri ku rubuga rw'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) ,buvuga ko nyuma yo gukingirwa inkingo zose zisabwa ni ukuvuga Dose zose bitewe n'ubwoko bw'urukingo ,umuntu akomeza kubahiriza ingamba ziriho zo kurwanya no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi
Izo ngamba harimo:
1.Kwambara agapfukamunwa neza
2.gukaraba intoki n'isabune n'amazi meza cyangwa ugakorsha umuti wabigenewe
3.Gushyira intera hgati y'umuntu n'undi
4.Kwipimisha no kwishyira mu kato mu gihe usanze urwaye
OMS ivuga ko inkingo za COVID-19 zigufasha kuba utazahazwa n'indwara ya COVID-19 cyangwa ngo ube wahitanwa nayo ,cyane cyane mu minsi 14 uhereye igihe waherewe urukingo uba ugomba gukomeza kwita ku ngamba zo kwirinda nkuko wari usanzwe ubikora ,nta kuregeza namba ,kuko uru rukingo rutanga ubwirinzi nyuma y'iminsi 14 ,ni ukuvuga mbere yaho ntabwo uba ufite.
Niba urukingo bisaba ko umuntu ahabwa Dose ebyiri ni ngombwa zose uzihabwa kugira ngo umubiri wawe ugira ubwirinzi n'ubushobozi buhagije,umuntu wahawe inkingo ashobora kwandura no kwanduza bikaba ariyo mpamvu ari byiza ko umuntu akomeza kwirinda no kurinda abandi.
Izindi nkuru wasoma:
Inkingo zihabwa umugore utwite
Shyira amatsiko ku rukingo rwa Pfizer/Biontech ruri gukoreshwa bakingira Covid-19