Bwana Tedros Adenoma Ghebreyesus ,Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima ,asa nukangurira ibihugu bitandukanye mu gukomera ku ngamba zo guhashya icyorezo cya COVID-19,nyuma yaho gahunda yikingira igeze kure cyane cyane mu bihugu biteye imbere ,
Hari ibihugu bimwe na bimwe bigeze kure mu gukingira ariko ugasanga ingamba zo gukomeza kwirinda zigenda zidohoka ,kandi yatangaje ibi mu rwego rwo gukangura abantu ngo bamenyeko kuba warakingiwe bidakuraho ibyago byo kwandura no kwanduza abandi ,ahubwo bikurinda kutazahazwa n'uburwayi cyangwa ngo uhitanywe nabwo
Mu magambo uyu mugabo yatangaje ,yavuze ko nubwo bwose urukingo ari inkingi ya mwamba mu guhashya icyorezo cya COVID=19 ,ari ngombwa dukomeza ingamba zisanzweho zo kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo nubwo bwose twaba twarakingiwe
Yakanguriye abantu gukomeza ingamba harimo kwambara agapfukamunwa neza ,guhana intera byibuze ya metero imwe hagati y'umuntu nundi ,gukomeza gahunda yo gupima no kwipimisha COVID-19 ,gukorera ahantu hari umwuka uhagije ,gukurikirana abantu bahuye n'uwanduye kandi gahunda zo kwishyira mu kato zigakomeza mu gihe usanze urwaye COVID-19
Kuva icyorezo cya koronavirusi cyatangira ,kui isi yose abagera kuri 138,525,374 bamaze kucyandura ,abarenga 2,978,393 cyarabahitanye ,gahunda yikingira irarimbanyije aho inkingo zigera kuri miliyoni 825 zimaze gutangwa hirya no hino
Ariko hakaba haragiye hagaragara ikibazo cy'ibihugu biteye imbere byagiye byiharira inkingo ,kandi urugamba rwo kurandura koronavirusi ari urwa bose kandi rukaba rusaba ubufatanye no gushyira hamwe kw'ibihugu byose
Binyuze muri gahunda y'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima{OMS) ,Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byagiye bihabwa inkingo binyuze muri gahunda ya COVAX ,n'u Rwanda rurimo kandi rukaba rwarahawe inkingo za AstraZenecca binyuze muri iyi gahunda
Iri shami rimaze kwemezaminkingo zitandukanye za COVID-19 ,kugira ngo zitange umusanzu wazo mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo cya koronavirusi ,aha twavuga inkingo nka Pfizer ,Moderna ,AstraZenecca yagiye igaragazwa ko itera ibibazo byo kuvura kw'amaraso ku muntu wayitewe ariko bikaba byaragiye bigaragazwa ko nta mpungenge zo kuyihabwa ndetse hari n'izindi nkingo nka Johnson 7 Johnson nizindi nyinshi zirimo gukorwa mu buryo bwihuse
Byagiye bigaragagzwa n'abahanga ko Virusi ya Koronavirusi yagiye ihindura imiterere yayo ,ku buryo hari n'inkingo byagaragaye ko zitakora kuriyo virusi yihinduranyije aha twavuga nka Astrazenecca ,ariko izindi nkingo nka Pfizer zikora kuri iyi virusi
Abahanga ba Oxford bakoze uru rukingo rwa AstraZenecca bavuze ko bazakomeza kugenda baruvugurura kugira ngo rujyane n'igihe ,Mu rwego rwo guhashya iki cyorezo turasabwa kubahiriza ingamba n'amabwiriza yashizweho ajyanye no kwirinda COVID-19 ,kandi ntibibe bya bindi byo gukorera ku jisho aho usanga hari abambara agapfukamunwa aruko babonye abayobozi cyangwa Police
Izindi nkuru bijyanye:
OMS iravuga ko nta mpamvu yo kugira impungenge ku rukingo rwa AstraZenecca
OMS ivuga ko umugore umwe ku bagore batatu akorerwa ihohoterwa