Umuti wa Adrenaline ni umutu wifashihwa hagamijwe gukangura umutima wahagaze ,ukifashishwa kandi ku muntu wagize ikibazo cyo kuzahazwa n’ubwivumbure bw’umubiri bitewe n’impamvu zitandukanye , nanone uyu muti ushobora kwifashishwa bavura indwara ya Asima.
Mu gihe uyu muti wa Adrenaline uhabwa abantu bari mu byiciro bikurikira bisaba kubyitondera
1.Abantu barwayi indwara z’umutima
2.Abantu bageze mu za bukuru
3.umuntu urwaye indwara ya Parkinsoni
4.Abantu batwite n’abonsa
5.Abantu bafite uburwayi bw’umwingo
Ni bande batagomba guhabwa umuti wa Adrenaline?
1.Abafite uburwayi bwa Hypertension
2.Abafite uburwayi bw’amaso
3.Indwara ya Glaucoma
4.Abafite umuti uri gutera nabi
5.Umuntu wese wigeze kubagwa ku ntoki ,ku matwi ,ku mazuru ,ku gitsina gabo
Ingaruka uyu muti ushobora gutera ku mubiri wuwawuhawe
Kumerwa nabi mu igogorwa
Kubabara mu gifu
Kwifunga kw’inkari ntizisohoke ,uruhago ruakbyimba
Guhumeka nabi
Kuzamuka kw’ikigero cy’isukari
Gucika integer
Gukonja umubiri wose
Kuzana amararira menshi
Kureba ibihu
Nibindi bibazo byinshi
Dore imiti utagomba kubangikanya na Adrenaline
Ikinya cyongerwemo halogen
Umuti wa Methyldopa
Ephedra nizindi nyinshi kuko bishobora gutera ibibazo bindi bitandukanye harimo kubora kwaho uyu muti watewe ,kuzamuka kw’ikigero cy’umuvuduko w’amaraso ,kwifunga kw’imitsi itwara amaraso no guhagarara ku mutima mu buryo udashobora kongera gukangurwa.
Ese umuntu utwite ahabwa uyu muti ?
Yego ,ariko harebwa inyungu uri butange kuri uwo mubyeyi ,kubera ko byagaragayeko uyu muti ushobora gutera ibibazo ku mwana uri mu nda
Ni iyihe ngano umuntu ahabwa ?
Umuntu mukuru ahabwa 0.3 ml kugeza kuri 0.05 aho awuterwa mu mikaya
Umwana ahabwa 0.01 ml ku kiro
Iyo umuntu yagize ikibazo cyo guhagarara ku mutima ,umuntu ashobora guhabwa garama imwe bashobora ku muti indi hagati y’iminota 2 -3 ahawe dose ya mbere
Izindi nkuru wasoma:
Sobanukirwa na byinshi ku muti wa Coartem wabaye ikimenyabose kubwo kuvura indwara ya Malariya
Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura
Ibintu 3 byangiza Ubuzima bw’umwana uri mu nda ndetse bikangiza n’ubuzima bwawe bw’imyororokere