Bimwe mu binyabiziga bya Leta bigiye gutezwa Cyamunara


Minisiteri y'ibikorwa remezo yasohoye itangazo rimenyesha ko hari cyamunara iteganyijwe kuwa gatanu tariki ya 23 Mata 2021 ,guhera saa yine za mu gitondo ,ikazabera i Nyamirambo mu kigo cya RITCO ahahoze ONATRACOM ,nanone kandi kuri uwo munsi ikazanabera i Gikondo mu kigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB).





Ibi binyabiziga bizagurishwa harimo ibyari ibya Leta ndetse nibyari iby'abayobozi byafatiriwe kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye na Leta.





Muri ibi binyabiziga harimo Suzuki jimmy ,na Suzuki Grand Vitara biherereye muri Parking ya Ritco na Toyota Land Cruiser eshatu ,Voiture zo mu bwoko bwa Mercedes Benz Ebyiri na Toyota Hilux imwe biherereye muri parking ya NAEB Gikondo.





Ikidasanzwe muri iyi cyamunara nuko bisaba ko uba waripimishije COVID-19 ,ufite icyaemezo kibigaragaza kitarengeje amasaha 48





Image




Izindi nkuru wasoma:





RBC: ku bufatanye n’umugi wa Kigali ,ikigo cya RBC cyatangaje gahunda izakurikiza hapimwa uburwayi bwa Covid-19 mu mugi wa Kigal





RBC:Amabwiriza agomba gukurikizwa mu mashuri muri iki gihe cya COVID-19





OMS iravuga ko nta mpamvu yo kugira impungenge ku rukingo rwa AstraZenecca





Ubushakashatsi bugaragaza umwana wabyawe n’umubyeyi wakingiwe Covid-19 mu gihe atwite ashobora kuvukana ubudahangarwa busa nubwo urukingo rutanga


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post