Byatangajwe kuri uyu munsi ni ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe amagereza kivuga ko umuhanga mu bukungu Bwana Bernard Madoff yitabye Imana ku myaka 82 ,akaba yaguye muri gereza aho yari afungiwe.
Bwana Madoff yari yarakatiwe n’inkiko za Amerika igifungo cy’imyaka 150 ,nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura butetse imitwe bwo kwiba rubanda abizeza indonke zihuse kandi nyinshi yifashishije uburyo bw’ishoramari yari yadukanye bwiswe Ponzi Scheme.
Bwana Madoff rwose yari igisambo ,yadukanye ubucuruzi bw’uruhererekane nka bwa bundi bigeze gufunga mu Rwanda ,aho usanga nyiri ukubitangiza ariwe ukira akaba umuherwe naho abandi bakakubwira ngo zana undi nibwo uri bwunguke maze wababura ngo bakwinjirireho ,utwawe tukaba turagiye ,maze bakaba baraturiye da.
Ubu bucuruzi nako iryo shoramari ryagiye rihindurirwa amazina n’uburyo rikorwamo ariko riracyahari , irishoramari bujura niryo yazize .maze bamukatira imyaka 150 ,kubwo kwiba abanyamerika ,akabacuzwa utwabo yifashishije kubatekera umutwe yifashishsije ubumenyi yize mu bijyanye n’ubukungu
Ubundi Bwana Madoff Bernard ni muntu ki?
Bwana akomoka ku mwimukira w’umunyaburayi ,waje gutura muri Amerika ,maze ajya mu gace ka New York,Aho uyu mugabo Madoff yaje kuvukira aranahakurira,
Mu mwaka wa 1960 ,Bwana Madoff yatangije ikigo cy’ubucuruzi acyita Bernard L Madoff Investment Securities,iki kigo cye cyarakuze rwose gitera imbere bikomeye kugeza aho yaje no guhagararira ikigo cya Nasdaq Stock Exchange aho yari kizigenza ku isoko ry’imari n’imigabane
Ariko mu gihe ry’isubira inyuma ry’ubukungu (recession) ikigo cye cyaje guhomba bikomeye ajya mu myenda hafi miliayaridi zirindwi z’idorali ,ibi bikaba aribyo byatumye yishora mu bwesikoro bukomeye ndetse biza no kugaragara ko mu bucuruzi bwe harimo ubujura bukoresheje ubwenge.
Abantu babajijwe yakoreye ubwo bujura basubije ko bagiraga ngo hari ni imana mu kubyaza inyungu amafaranga ,bati twarekuraga utwacu tutitangiriye , uyu mugabo mu rukiko yatangaje ko ibyo kwiba abantu yabitangiye mu mwaka wa 1990 yumva ko azabikora igihe gito ariko aza kuryoherwa abiheramo kugeza bimugejeje muri gereza.
Mu mwaka wa 2009 ,ubwo uyu mugabo yahamwaga niki cyaha ,yasabye imbabazi abantu bose yahemukiye ,ubujura yakoze byagaragayeko yibye asaga miliyaridi 65 z’amadorali ariko Leta yabashije kugaruza agera kuri miliyaridi 17 gusa
Mu mwaka wa 2020 ,yasabye gufungurwa kubera ibibazo by’umubiri aho yagaragazaga ko afite uburwayi bw’impyiko bumuzahaza bikomeye ,Umucamanza yaje kwanga icyo kifuzo avuga ko iki cyaha uyu mugabo yakoze gikomeye ndetse anongeraho ko abantu yacuje utwabo nanubu batarasubirana bakirwaye ibikomere byubwo buhemu.
Abashoramari muri ubu bucuruzi bwa Madoff bagera kuri babairi bariyahuye n’umuhungu we ,yaje kwiyahura nyuma y’umwaka umwe se afunzwe ,undi muhungu we nawe yaje guhitanwa na Kanseri
Izindi nkuru wasoma:
Amateka ya Samia Suluhu Hassan ,Perezida mushya wa Tanzaniya
Ubuzima n’amateka yibizazane byaranze ubuzima bw’umugabo wakuyeho ubucakara Abraham Lincoln
Amateka ya Elon Musk ,Umunyafurika wa mbere ukize ku isi kurusha abandi