Muri iyi minsi bigora abakobwa kumenya neza koko niba umusore bakundana abirimo neza ,Atari ukumutera umwanya ,agamije ko baryamana gusa kandi nta gahunda ifatika arafata yo gushinga urugo
Ibyo bikaba ikibazo cyo gutandukanya umusore ufite gahunda n’umusore wibereye mu mikino ya cyana,muri iyi nkuru tukaba tugiye kuvuga ku mayeri wakoresha ukamenya ko umusore agukunda by’ukuri kandi ko agufiteho gahunda yo kubaka no gushyinga urwanyu.
1.Mubeshye ko utwite
Niba mwarigeze gukora igikorwa cy’urukundo ,ububuryo wabukoresha aho wamubwira ko wumva utwite ,hanyuma ukamubaza icyo wakora .
Umusore utagufiteho gahunda ,ikintu cya mbere aba atifuza n’ukumva ko utwite .dore cyane cyane ko aba yumva mwahuzwa n’irari gusa ,ntaba yifuza ko mwahuzwa n’amaraso
Iyo atagukunda ahita ashaka uburyo yakwicaho ,aho agabanya inshuro yaguhamagaraga ,wanamuhamagara rimwe na rimwe ntayifate , za ndagukunda n’amagambo aryoshyashya ,ntiyongera kuyakubwira
Ariko umusore ugufiteho gahunda n’umubwira ko utwite ,azakubwira ko mwashakira igisubizo hamwe kandi adatmye umwara mu bandi ,aza kwegera akumvishe mwabana ,yenda nubwo igihe mwapanze cyaba gihindutse ariko ubona ari umugabo uahmye kandi ugufiteho gahunda.
2.Mwangire ko muryamana ,nabigusaba
Niba muhujwe n’imibonano mpuzabitsina gusa ,ndavuga niba icyo agamije gusa ari ukwimara irari nta rukundo rurimo n’umuhakanira kabiri gatatu ,uzaboana ibyo gukundana nawe yabivuyemo
Ntazakomeza kukwitaho no kuguhamagara kenshi ahubwo uzabona agenda ahinduka ,uwo uzamwihorere nta gahunda ye ahubwo yaruwo kugutera umwanya gusa.
3.Musabe ko yakwerekana iwabo ndetse nawe ukamujyana iwanyu
Burya umusore utagukunda ,ntiyakundsa ko ajya kukwerekana iwabo mu gihe yumva nta rukundo ruhagije yiyumvamo
Ahubwo ashobora ku kwereka inshuti ze ariko ntiyakwemera ku kwerekana ku babyeyi be,
Umusore ugukunda by’ukuri aba atewe ishema no kukwerekana mu muryango we ndetseahanini ninawe ubikwisabira ,niba ukundana uri umukobwa ukaba udashaka umusore wo kugutera umwanya ukoze aya mayeri byagufasha gusobanukirwa n’imigambi uwo mukunzi wawe agufiteho.
Izindi nkuru wasoma:
Akamaro ko kuryama wambaye ubusa Burya birinda nubugumba ku bagabo
Ubusesenguzi:Ubuzima bufite intego