Ijambo euthanasia rikomoka mu rurimi rw’ikigereki ku magambo abiri ariyo eu bisonura byiza cyangwa neza n’ijambo rya thanatos bisobanura urupfu
Muri make euthanasia bisobanura gurangiza ubuzima bw’umuntu mu buryo bwateguwe hagamijwe kumurinda kubabazwa n’umubiri .
Ibihugu bitandukanye bikaba bifite amategeko yihariye bitewe na politiki ya buri gihugu aho bamwe bemera euthanasia abandi bakayirwanya ndetse uramutse ubikoreye uwawe nawe ukaba wahabwa igihano cy’urupfu.
Igihugu cya Esipanye kikaba giherutse kwmeza ikoreshwa rya euthanasia nk’buryo bwo gufasha umuntu ubabazwa n’umubiri ariko bikorewe kwa muganga ,kandi umurwayi akabanza akabyemera ku bushake cyangwa abamuhagarariye bakabyemera mu gihe umurwayi ari mu bihe bitamwemerera gufata icyemezo yenda ari muri koma.
Mu bihugu by’ubudage n’ubuholandi bemera euthanasia ,gusa iyo yasaabwe n’umurwayi ariko bigafatwa nk’igikorwa cyo gufasha umurwayi kwiyahura ariko bikozwe na muganga mu gihe yamuhaye uburenganzira busesuye ariko ibi bikaba bigabanya umubare w’abantu biyahurira hirya no hino muri ibi bihugu ahubwo bakabikorera kwa muganga mu buryo bwemewe kandi ntawe urabacira urubanza
Euthanasia ikaba igabanyijwemo ibice bitatu aribyo:
Euthanasia yemeranyijwe : aha bikaba bisaba uburenganzira bw’umurwayi cyangwa ubw’abamurera kandi bigakorwa na muganga akoresheje uburyo bwiza kandi bwagenwe.
Euthanasia itemeranyijwe: aha bikaba bisaba ko buzima bw’umurwayi bushyirwaho akadomo ariko nta burenganzira umurwayi yatanze kandi bikaba bitemewe kandi bihanwa n’amategeko nubwo bwose hari ibihugu bikorwamo mu buryo bw’amagendu. Ariko aha bishobora kuba byasabwe ariko nta nyandiko ibisaba igaragara
Euthanasia isa n’ubwicanyi :aha bikaba bisa no kwica kuko bikorerwa umuntu ari muganga gusa wabyitekerereje nta biganizeho umurwayi cyangwa undi muntu wo mu muryango wa hafi kubikora bifatwa nko kwica ku bushake ,kandi ntiharebwa niba koko uwo muntu yarabineye .
Ijambo euthanasia ryavuzweho bwa mbere n’umunyamateka Suertonius wavuze uburyo umwami Augustus yapfiriye mu maboko y’umugore we Livia nta bubabare namba agize.
Iri jambo rya koreshejwe na none mu buryo bwa kiganga mu kinyejana cya 17 ,rikoreshwa na Francis Bacon aho yavugaga ko ari uburyo bwo gupfa neza ,utababaye , ugapfa mu byishimo kandi vuba
Ubu buryo bwa Euthanasia bwagiye bwamaganwa n’amdini atandukanye aho bifatwa nko kwica ndetse kikaba ari icyaha cyakugeza mu muriro w’iteka ,euthanasia ikaba ari ikintu cyamaganwa cyane cayne mu madini ya gikiristu na islam ,kandi naone bifatwa nko kwiyahura kandi bikaba ari icyaha
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bigera kuri 74 ,bukorwa mu mwaka 2013 bwagaragajeko 65% byababajiwe bagaragjeko badsahyigikiye iki gikorwa cyo kwambura ubuzima umuntu bikorewe kwa muganga
Nubwo bwose bimeze gutya ntibibuza ko hari benshi basaba euthanasia nkaho mu bihugu biyemera abantu bari hagati ya 0,3 kugeza kuri 4,6% byimfu zose ziba zaratewe na euthanasia
Iyo umuntu akorerwa euthanasia ahabwa mahitamo menshi yo kumwica ,we agahitamo agendeye ku gushaka kwe aho bashobora gukoresha agashinge uterwa hanyuma ukisinzirira ubutagaruka cyangwa hakaba hanakoreshwa ubundi buryo bwose wahisemo.
Umuntu wemerwa gukorerwa euthanasia n’umuntu ufite uburwayi budakira kandi bubaza umubiri ariko bitewe n’igihugu bikaba bisaba ko hari igihe binyuzwa mu rukiko bikabanza kwemezwa n’urukiko
Euthanasia ku buryo bwose ntabwo yemewe m gihugu cy’u Rwaanda ahubwo umurwayi akaba agomba gukorerwa ibyo akeneye bose bimufasha gupfa neza atababaye ndetse akaba yfashwa mu buryo bwose bushoboka ,ahabwa imiti igabanya ububabare ,afashwa mu kuvuzwa ndetse n;ibindi byose bikaba byitwa palliative care.
Nta wavuga ko euthanasia ari ikintu cyiza kuko burya buzima bwacu bugenwa n;ugusha kkw ‘Imana ,kandi ubuzima bwacu ntitwabuhawe kugirango tubwiyambure ,ni kenshi byagiye bigaragara ku bacu twahebye ariko ku bushake bw’Imana bikarangira bakize
Izindi nkuru wasoma:
Ibintu 8 dusuzugura kandi bitwongerera ibyago byo gupfa tukiri bato
[…] wahitanye abana bagera 808694 (nkuko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya […]
ReplyDelete[…] wahitanye abana bagera 808694 (nkuko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya […]
ReplyDelete