Hari bintu bitandukanye dufata nk'ibyoroshye ndetse tukaba tubisuzugura ariko bigenda bitwangiririza ubuzima buhoro buhoro ,bikaba byatuviramo ibibazo by'umubiri bitandukanye harimo n'urupfu.Muri iyi nkuru tukaba tugiye kuvuga ku bintu 8 bitandukanye bitwangiza buhoro buhoro cyangwa bikadushyira mu byago byo gupfa tukiri bato.
1.Gutwara imodoka ku muvuduko ukabije cyangwa kutubahiriza amategeko y'umuhanda
Iki kibazo gikunda kugaragara cyane cyane ku bakiri bato ,aho usanga batwara imodoka ku muvuduko uri hejuru kubera impamvu zitandukanye harimo kugaragaza ko ari abantu badasanzwe kuri bagenzi babo cyangwa bakoresheje ibiyobyabwenge harimo inzoga n'ibindi ,ibi bigashyira aba bakiri bato mu byago byo gukora impanuka zishobora kubahitana cyangwa gushyira mu byago abandi bantu babakikije.
2.Kunywa inzoga nyinshi
Inzoga nyinshi zangiza umwijima ,iri yangirika ry'umwijima rishobora gutera kanseri y'umwijima ndetse rikaba ryatera n'ibindi bibazo bitandukanye byasigira umubiri ubumuga. Kunywa inzoga z'umurengera si byiza .
3.Gutekereza cyane
Hano biza nk'ibitangaje ku kuba gutekereza cyane byakongera ibyago byo gupfa imburagihe arikon igisubizo ni yego ,nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje ,abantu bakunda guhorana ibitekerezo byinshi mu mutwe wabo baba bafite ibyago byo gupfa bakiri bato ugereranije n'ababandi batigora mu buzima.
Gutekereza cyane bituma udaha umwanya ibikunezeza n'ibikurangaza bikaba baytera ibibazo mu mitekerereze (melancholy) umuntu akaba ashobora kuganzwa n'ibitekerezo byo kuba wakwiyahura ukiri muto.
4.Gukoresha imiti utandikiwe na muganga
Ni kenshi abantu barwara indwara twakwita izoroheje bakihutira gufata imiti runaka batabnje kuyandikirwa na muganga ngo arebe niba iibyo bibazo koko bikeneye iyo miti cyangwa nta zindi mpamvu zishamikiye kuri ubwo burwayi bafite.
Umuntu rero akaba ashobora guterwa ikibazo niyo miti yafashe atabanje gusuzumwa n;abaganga cyangwa akaba yivuje mu buryo bwa magendu butajyanye n'uburwayi afite .ibi bikaba byaba intandaro yo kuba yahasiga ubuzima cyangwa bikamutera uburwayi cyangwa ubumuga bwa burundu.
5.Kurya no kunywa mu buryo bukabije cyangwa mu kavuyo
Burya amafunguro n'ibinyobwa ni ngombwa mu buzima kugira ngo umuntu abeho ,ariko iyo bikozwe mu buryo bubi yamafunguro cyangwa bya binyobwa bishobora kukubera uburozi
akaba ariyo mpamvu bikwiye ko umuntu yakwitoza kurya no kunywa mu rugero kandi agafata amafunguro afitiye umubiri we akamaro ,akirinda ibiribwa cyangwa imitekere yamwongerera ibyago byo gufatwa n'indwara z'imirire.
6.Gukunda no gukora imibonano mpuzabitsina cyane kandi kenshi
Nubwo bwose gukora imibonano mpuzabitsina ri byiza ku mubiri wacu ,iyo uhindutse imbata yayo biba ikibazo ku buzima bwawe ndetse no muri sosiyete muri rusange ,iyo ukunda imibonano mpuzabitsina bikongerera ibyago byo kuba warwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida.
7.Kunywa itabi
Itabi ni ikintu kibi ,ryangiza ubuzima ,rikaba intandaro ya kanseri zitandukanye cyane cyane kanseri y'ibihaha .ibi byose bikaba biterwa na Nicotine dusnga mu itabi ,izi ndwara zikomoka ku kunywa itabi zikaba arizo zongera ibyago byo kuba wapfa imburagihe.
8.Guhora wikingiranye imbere mu nzu
Burya abantu barabikunda ariko guhora mu nzu ,utajya hanze ngo ufate akayaga ndetse uhumeke n'umwuka wo hanze bigabanya ubwirinzi bw'umubiri ,bityo umuntu agahora arwaragurika kandi akaba shobora kuzahazwa byoroshye n'uburwayi bworoheje.
Izindi nkuru wasoma
Dore ibimenyetso bizakubwira ko umwijima wawe urwaye