Batubwira ingaruka mbi gusa zo kwikinisha ariko burya hari ni nziza sobanukirwa ni byiza byo kwikinisha


Byagiye bivugwa ko kwikinisha bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bwa muntu ndetse ugasanga mu bihugu byinshi cyane cyane ibyo muri Africa byanga urunuka igikorwa cyo kwikinisha ,ariko nubwo bimeze gutyo nta gihamya gifatika kigaragaza ingaruka mbi zo kwikinisha





Twifashishije inyandiko z'abahanga batandukany ndetse n'ibinyamakuru bitandukanye harimo nka Medicalnewstoday ,insider,news18 n'ibindi byinshi ,bikaba byaranditse ku ngaruka nziza zo kwikinisha





Mu bihugu by'I Burayi ,kwikinisha bifatwa nk'ibintu bisanzwe ndetse ukaba ushobora no kubikangurirwa bitewe n'ibihe urimo kandi bishobora gufatwa nk'igikorwa cyo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'inda zitateganyijwe ,ni kuri yo mpamvu twateguye inkuru ivuga ku byiza byo kwikinisha









Akamaro ko kwikinisha





1.Kwikinisha bishobora kugabanya ububabare bw'imikaya n'amavunane





Dr Shweta,inzobere mu kuvura indwara z'imiyoboro y'inkari ndetse n'umujyana mu kuvura ibibazo by'ubuzima bwo guhuza ibitsina ,avuga ko kwikinisha bigabanya ububabare bwatewe no gukora Siporo aho imikaya iba yananiwe ,ibi bikaba biterwa n'umusemburo wa Endorphinumubiri uvura mu gihe wikinisha





Uyu musemburo wa Endorphin ukaba ugabanya ubwo bubare ariko ntushobora kuvura umukaya wangiritse ugacika ,kandi uyu musemburo niwp utuma uhora wumva wakwikinisha kenshi,nanone kwikinisha bishobora gutuma umutwe wakubabaza woroherwa . .





2.Kwikinisha bigabanya ububabare mu gihe cy'imihango





Iyo wikinishije mu gihe ubabazwa n'imihango bishobora kugabanya kuribwa, Ubundi mu buryo busanzwe iyo umuntu yikinisha umusemburo uvura imisemburo ya dopamine,serotonini, na oxyctocin hiyongereyeho n'umusemburo wa endorphin twavuze hejuru ,iyi misemburo akaba ariyo igenda ikaganza uburibwe bityo bukagabanuka ,umuntu agatangira kumva anezerewe ,yumva ububabare bwagabanutse.





3.Kwikinisha bigabanya Stress





Ubushashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya Sexual medecine bwagaragaje ko kwikinisha bituma umubiri uvubura umusemburo wa oxytocin ,uyu musemburo ukaba utuma umubiri ugabanya umusemburo wa Cortisol





Kandi uyu musemburo wa Cortisol niwo utuma umuntu yumva ananiwe ukaba witwa Stress Hormone,iri gabanuka ryawo rero bituma stress igabanuka ku buryo bugaragara ,umuntu agatangira kwiyumva neza ndetse akagarura ubuyanja.





4.Kwikinisha bitera ibyishimo





Umuhanga Dr Richmond avuga ko kwikinisha bikora ku gice cy'ubwonko cya Hypothalamus na thalamus bikaba ari ibice bigabanya imihangayiko ndetse n'ibindi bibazo bikora ku marangamutima





Iyo rero umuntu yikinishije akaramgiza bituma umuntu yumva aruhutse ,agasagwa n'akanyamuneza kavanze n'ibyishimo





5.Kwikinisha byongera akanyabugabo mu gutera akabariro





Kwikinisha bivura ikibazo cyo kugira ubushake buke bwo gutera akabariro ,kuko iyo ubikora bikangura umubiri wawe ,ugahora wumva wakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi ,ibi bikaba byavura abantu bafite ikibazo cyo kugira ubushake buke ariko bigakorwa mu buryo buri kontorole





6.Kwikinisha bituma umuntu amara igihe mu gikorwa cyo gutera akabariro





Kwikinisha mbere gato yo gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma umara umwanya munini mu gikorwa ,ibi bikaba biterwa nuko uba utangiye igikorwa ku kiciro cya kabari kubera ko muri rusange ikiciro cya mbere cyo gutera akabariro cyihuta ugahita urangiza





Iyo rero wabanje kwikinisha biba bisa naho utangiriye ku kiciro cya kabiri bityo ukaba umara umwanya munini uri mu gikorwa utararangiza,,ariko bikaba bisa kuba uzi neza umwanya umara nyuma yo kurangiza ngo wongere ugire ugarure ubushake (refractory period}





7.Kwikinisha mbere yo kuryama bituma usinzira neza





Umuhanga Dr Rebecca Alvarez avuga ko kwikinisha mbere yo kuryama bituma umuntu asinzira neza ,ibyo bikaba biterwa n'imisemburo ya Norepinephrine na Serotonin ivubugwa n'umubiri mu gihe umuntu arangije





Bikaba bifasha rero kuba wasinzira neza mu gihe wabanje kwikinisha mbere yo kuryama ,ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2019 bwagaragajeko abantu bikinisha mbere yo kuryama abarenga kimwe cya kabiri ncyabo bavuze ko bibafasha gusinzira neza.





8.kwikinisha bituma uruhu rusa neza





Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya Journal of Sexual Medecine bwagaragaje ko kwikinisha ukarangiza bituma umubiri uvubura umusemburoi wa Estrogen





Kandi uyu musemburo wa Estrogen utuma uruhu rusa neza kandi rukoroha ,nanone ntitwakwirengagiza ko stress ituma uruhu rukanyarara ugasaza imburagihe kandi kwikinisha bigabanya stress bityo n'ubuzima bw'uruhu bugasagamba.





9.Kwikinisha bigabanya ibyagao byo kurwara kanseri ya Prostate





Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo barangiza(gusohora) hagati y'inshuro enye kugeza kuri zirindwi mu kwezi ibyago byo kurwara kanseri ya prostate bigabanuka kuribo ku kigero cya 31% ugeranije n'abatarangiza izo nshuro.





Kwikinisha ,ukarangiza izo nshuro mu kwezi byagufasha kugabanya ibyo byago byo kurwara kanseri ya prostate,





10.Kwikinisha nuburyo bwiza bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina





Mu gihe wikinisha ugera ku byishimo bingana n'iby'umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina ,ibi bikaba byatuma wirinda indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n'inda zitatrganyijwe kandi utiyimye ibyo byishimo





Icyitonderwa: Ntitwakoze iyi nkuru kugira ngo dukangurire abantu kwikinisha ahubwo biterwa n'umutima w;umuntu ndetse n'ibyo aha agaciro ubwe





Izindi nkuru wasoma:





Impamvu zitera kubabara mu kiziba cy’inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsian





Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije





Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye





Byinshi ururimi rwawe rushobora kugaragaza ku buzima bwawe


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post