Madame Samia Hassan abaye perezida wa mbere w'igihugu cya Tanzaniya w'umugore ndetse nanone akaba ari na perezida wa mbere muri Afurika y'iburasirazuba yose
Madame Samia afashe uyu mwanya nyuma yo gusimbura Bwana Pombe Magufuli wahoze ari perezida wa Tanzaniya akaza kwitaba Imana azize uburwayi bw'umutima nkuko byatangajwe ,Bwana Magufuli yaritabye Imana afite imyaka 61 ,agahita asimburwa na madame Samia Hassan wari visi perezida we nkuko itegeko nshinga ribiteganya ,akaba agiye gukora manda y'imyaka itanu yari isgaye .
Madame Samia akaba ari umudamu w'umuhanga wakoze ibihambaye muri politiki ya tanzaniya akaba ari umuyoboke w'idini rya Islam kimwe n'abaandi benshi bakomoka mu kirwa cya Zanzibar biyeguriye idini rya Islam ku bwinshi.
Madamu Samia yavutse tariki ya 27 Mutarama 1960 avukira mu kirwa cya Zanzibar ,yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1977 atangira kugenda akora imirimo itandukanye abifatanya no kugenda yihugura mu masomo atandukanye,
Mu mwaka wa 1986 yaje guhabwa impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n'ubutegetsi ,mu mwaka wa 1992 kugeza mu mwaka wa 1994 yagiye muri kaminuza ya Manchester mu gihugu cy'Ubwongereza aho yakuye impamyabumenyi ya Dipoloma mu bukungu
Mu mwaka wa 2015 ,yabonye indi mpamyabumenyi yo mu rwego rwa masters mu bijyanye n'iterambere ry;abaturage aho yigaga muri gahunda ikomatanye muri kaminuza ya tanzaniya na kaminuza ya southern new hampshire.
Mu mwaka 2000 yiyamamarije kuba umudepite ,aho yaje gutorwa ,nyuma yaje kugirwa minisitiri ,mu mwaka wa 2005 nanone yaje gutorwa mu yindi manda .perezida Jakaya Kikwete yaje kumugira minisitiri nanone wa state affairs.
Mu mwaka wa 2015 ,Perezida John Pombe Magufuli yaje wari uhagarariye ishaka rya CCM yaje kumuhitamo nk'umuntu bazafatanya kuyobora akamubera visi perezida ,aho yaje nanone kubaka amateka yo kuba ariwe visi perezida wa mbere w'umugore wiki gihugu cya tanzaniya. nibwo Bwana Magufuli yaje gutorwa muri manda ya mbere niya kabiri .muri izi manda zose madame Samia yagiye amubera visi perezida.
Kubera urupfu rwa Perezida Magufuli rwabaye tariki ya 17 Werurwe 2021 ,Madame Samia yahise amusimbura kuri uyu mwanya nkuko itegeko nshinga rya Tanzaniya ribiteganya ,akaba agiye kuyobora mu gihe kingana n'imyaka itanu.akaba abaye perezida wa gatandatu w'iki gihugu .
Madame Samia akaba yubatse afite umugabo n'abana bane ,umwana we abyara bwa kabiri w'umukobwa akaba ari mu nteko ishinga mategeko ya Zanzibar ,umugabo we yitwa Hafidh Ameir bakaba barashakanye mu mwaka wa 1978.
Madamu Samia akaba ahanzwe amaso ku byemezo azafata niba bizatandukana niby'uwo yasimbuye bijyanye n'urugamba rwo guhangana na COVID-19 ,Madamu Samia azwi nk'umunyapolitiki ucisha make ,kandi akaba rri umuntu uzwiho kudahubuka no gufata ibyemezo yabnje gutekerezaho
Hari abantu batekereza ko ishaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi 0 ryaba rigeze ku iherezo kubera ubutegetsi bw'uyu mugore ariko nta wabihamya kuko uyu mugore arashoboye kandi si umuntu wapfa kumenya intambwe n'ibyemezo ari bufate .
Yavutse muri 1860?
ReplyDelete