Mu rukerera rw'umunsi w'ejo nibwo byatangajwe ko Uwari Perezida wa Tanzaniya Bwana John Pombe Magufuli yiyabye Imana ,apfa azize uburwayi bw'umutima .agwa mu bitaro bya Dar es salaam , Bwana Pombe Magufuli yapfuye afite imyaka 61 ,akaba yari muri manada ye ya kabiri aho yatowe bwa mbere mu mwaka 2015 ,yongera gutorwa bwa kabiri muri manda ya kabiri mu mwaka wa 2020
Uyu mugabo akaba yaragiye akora ibintu bitandukanye byatunguye abantu nkaho yakoresheje igitaramo cyo gushimira ko igihugu cye cyaranduye burundu icyorezo cya koronavirusi ,kuri uwo munsi yagize ati "Ndashimira abanyatanzaniya kubwo kwizera kwanyu ,ati twasenze Imana turaniyiriza tuyisaba kudukiza iki cyorezo cyoretse isi n'igihugu cyacu ,ati Imana yasubije amasengesho yacu ,koronavirusi twarayitsinze " ibi yabivuze muri icyo giterane cyabaye mu kwezi kwa gatandu 2020.
Bwana Magufuli yagize ati kandi tugomba kwitondera izi mpano duhabwa ngo nizo guhasha icyorezo cya Koronavirusi yongeraho ati ahubwo zishobora kuba arizo kugikwirakwiza ,ati batanzaniya mwese ntimwakire utwo dupfukamunwa ,mutubareke badukoreshe bo n'abagore babo.
Mu kwezi gushize nibwo yagize ati koronavirusi ,umwanzi ntiyatura mu mubiri wa Kristu ,yahita itwikwa ako kanya.
Bwana Mayari afite imyizerere n'imyumvire itandukaanye niyabandi aho byamugize umugabo w'igihangage uzahora yibukwa mu mateka kandi wabashije kunyuranya n'imirongo itandukanye n'ibihugu byaba\;abanyaburayi n'abanyamerika.
Nkubu Kuri gahunda ya Guma mu Rugo yaragize ati
Abasekuruza bacu ntibigeze babwirizwa icyo gukora ahubwo bari bazi ikibabereye ,ati reo aya mabwiriza ya guma mu rugo ahabanye nugushaka bw'abasekuruza bacu. aha cyane cyane Bwana Magufuli yashingira ku kuba umubyeyi w'igihugu ariwe Julius Nyerere nawe yarakundaga kutagendera ku mabwiriza y'abanyaburayi.
Igihugu cya Tanzaniya kimwe n'u Burundi ni bimwe mu bihugu bitigeze bishyiraho amabwiriza ya Guma mu rugo aho bakomeje imirimo isanzwe mu gihe ibindi bihugu byari muri Guma mu rugo
Bwana Magufuli yagiye anenga ibikoresho byakoreshwaga hapimwa koronavirusi aho yavuze ko hapimwe ipapayi ndetse n'ihene byose bikaba Positive ni ukuvuga ko basanze birwaye koronavirusi ,ibi byatmye atizera namba ibi bipimo
Ejobundi mu kwa mbere 2021 Bwana MAgufuli yavuze ko atazigera akoresha inkingo za COVID-19 aho yagize ati inkingo ni ikintu gikomeye gishobora gushyira ubuzima mu kaga ati minisiteri y'ubuzima igomba kubanza kwiga bihagije ubushobozi bw'inkingo ati ntidukwiye kuba nk'inyamaswa basuzumiraho imiti ,yongeyeho kandi ati se niba barabonye inkingo mu gihe gito ko batigeze babona inkingo zibyorezo bimaze igihe gito nka SIDA.
Bwana Magufuli kuva yafata ubutegetsi ntiyigeze yihanganira namba umuntu wese urya ruswa ,ku ngoma ye yirukanye benshi ndeteabandi barafungwa bazira ibyaha byo kurya ruswa.
Mu kwezi kwa gatandatu 2017 ,Bwana Magufuli yavuze ku kibazo cy'abana batwara inda bakiri mu mashuri yavuze ko nta mwana w'umukobwa wemerewe gukomeza kwiga mu gihe yatwaye inda.
Bwana Magufuli yakanguriye abaturage ba Tanzaniya kubyara cyane uko bashoboye bitandukanye n'ibindi bihugu bikangurira abantu kubyara abo bashoboye kurera no kuringaniza imbyaro ,Magufuli we yizeraga ko igihugu gikeneye amaboko kandi ko abana bose igihugu gifite ubushobozi bwo kubatunga.
Bwana Magufuli yagize ati ndizera nta shidikanya ko umunsi mwe muzanyibuka kandi munyibukira ku byiza nagejeje ku gihugu cuyanjye ati kuko ubuzima bwanjye bwose nabumaze nitangira igihugu aho nashyiraga imbere abakene.
Nibyo ko BwanaMagufuli yateje igihugu cye imbere ndetse aba n'umuperezida w'ikitegererezo aho yabanaga n'ibihugu byose neza kandi yabashije gutsura umubano no kubanira n'abandi neza
Imyumvire uyu mugabo yagize kuri COVID-19 ,yatumye afatwa nk'icyigomeke n'ibihugu by'abanyaburayi n'abanyamerika aho igihugu cye cyashizwe mu bihugu biteje impungenge mu rugamba rwo guhangana na coivid-19
Igihugu cya Tanzaniya cyahagaritse gutangaza imibare y'abandura n'abahitanywa na COVID-19 ,ndetse abaturage bacyo bakomeza imiriomo bisanzwe ,nta mabwiriza adasanzwe yo kwirinda iki cyoirezo ,abatavugarumwe n'ubutegetsi bwa Magufuli bagiye bamunenga ariko ntawashidikanya ko Politiki ye yarikunzwe n'abaturage be .Umubyeyi w'igihugu cya Tanzaniya akomeze ku ruhukira mu mahoro.