Ubuzima bw'uyu mugabo buratangaje kandi bwuzuyemo ibizazane n'ibibazo uruhuri ,ku buryo yashatse no kwiyahura ,ariko yakomeje kurwana n'ubuzima agera aho yabaye perezida w'Amerika ,wanakuyeho ubucakara bw'abirabura bikaza no kumuviramo kwicwa.
Bwana Abraham Lincoln yavutse mu mwaka wa 1809 avukira mu muryango ukennye cyane mu gace ka Hodgenville muri kentucky aho bari batuye mu kazu gato cyane bita Cabin. Ise umubayara yitwaga Thomas Lincoln naho Nyina akitwa Nancy Hanks
Abraham avukana na bene nyina bairi harimo Sarah, thomas (waje gupfa akiri muto
Mu mwaka wa 1816; Ise yaje kwamburwa isambu ingana na hegitari 81 ,ubuzima buza kwanga biba ngombwa ko bahita bimukira mu gace ka Indiana.
Mu mwaka wa 1818 ,Nyina umubyara yaje gupfa asiga bakiri bato aho Abraham yari afite imyaka 9 ,naho mushiki we mukuru Sarah afite 12.
Mu mwaka 1819 ,Ise yashatse undi mugore witwaga Sarah Bush ariko aba inshuti ya Abraham cyane ariko Abraham ntiyakundaga gukora ahubwo yahoraga asoma ibitabo gusa.
Mu mwaka 1828 ,mushikiwe sarah yarapfuye ,apfa abyara aho byababaje Lincoln cyane.
Mu buzima bwa Abraham Lincoln ibyo yari azi byose yarabyiyigishije ,igihe yicaye mu ishuri ntikirengeje amezi 12.
Mu mwaka 1833 ,yatangiye Business arahomba
Lincoln yaje gukundana n'umwali witwaga Ann Rutledge barakundana cyane ariko Ann yaje gupfa mu mwaka wa 1835 apfa azize Typhoide ,aho byasigiye igikomere Abraham ndetse ashaka no kwiyahura.
Mu mwaka wa 1842 ,Abraham yaje gushyingiranwa nundi mukobwa witwaga Mary Toddwari ufite ise w'umwavoka ukomeye .aho bajekubyarana abana bane ariko ose baza gupfa ,bakiri bato.
Nyuma y'urupfu rw'abana babo Abraham yaje kurwara uburwayi bwa Melancholy aho twabugeranya na Depression (indwara y'agahinda gakabije).
Mu mwaka wa 1860 Bwana Abraham yaje gutorerwa kuba Perezida w'amerika aho yazanye Politiki yo gukuraho ubucakara ariko biteza impagarara aho ibice by'amerika ya ruguru byashakaga ko ubucakara buvaho naho ibice by'amaerika yepfo bishaka ko ubucakara bugumaho ,ibi bikaba byarateje intambara y'ibi bice byombi aho abanyamerika benshi bahaburiye ubuzima mu ntambara yiswe American civil war.iyi ntambara yaje kurangira ibice by'amajyepfo bitsinzwe maze haza gusinywa amasezerano y'amahoro ndetse n'ubucakra bukurwaho butyo
mu mwaka wa 1865 ,Abraham yaje kwicwa ,arashwe inyuma mu mutwe araswa na John Wilkes Booth .
Nubwo bwose Abraham Lincoln yavukiye mu bukene ,agahura n'ibibazo bitandukanye by'ubuzima harimo gupfusha ,guhomba ,kubura akazi ,kutagira ubushobozi bwo kwiga n'ibindi ,tiyaheranwe nabyo ahubwo yakoze uko ashoboye ahindura amateka ye ,akora n'ibintu bimeze nk'ibitangaza byabashije kubohora abari baratsikamiwe n'ubucakara
Isomo wowe usoma iyi nkuru y'ubuzima bwa Abraham Lincoln ,ntugaheranwe n'amateka yawe ,ahubwo mu byo ucamo byose ,jya uzirikana ko isaha ku isaha bishobora guhinduka ubuzima bukakuryohera nk'abandi kandi jya uzirikana ko uko utera imbere ,abanzi bawe biyongera ,wowe bime amatwi n'amaso ikomereze ubuzima bwawe ,wibaha umwanya kandi wirinde abaguca intege .