Ubusesenguzi:Ubuzima bufite intego


Iyo akenshi uvuze ngo ubuzima bufite intego ,umuntu yumva kubaho ufite icyo ukora cyangwa kubaho ufite akazi gahorahoraho kagutunze ku buryo ubasha kubaho ,ukabasha kugura ibyibanze ukeneye n'ibindi..





Ariko mu byukuri ubuzima bufite intego ni ukubaho uzi neza aho uvuye ,usobanukiwe naho uri ndetse uzi nicyo ushaka kugeraho cyangwa uzi uwo ushaka kuzaba ,Umuntu ufite intego ihamye nta cyatuma atezuka kuri iyo ntego ahubwo akura birantega zose mu nzira ze, hanyuma ibitekerezo bye .imikorere ye n'ibindi byose bikajyana n'urugendo rwo kugera kuri izo ntego.





Intego wazigereranya n'inzozi umuntu aba afite zibyo yifuza kugeraho ,ariko bigatandukanira kukuba intego uba ufite gahunda ihamye y'uburyo uzagera kuri iyo ntego yawe ,ukaba uzi inzira n'amahwa uzahuriramo nayo ,naho inzozi ni ibyifuzo uba ufite byibyo wifuza kugera ariko udafite uburyo busobanutse uzabigeraho





Umuhanga Napoleon Hills wanditse igitabo Think and Grow Rich yaranditse agira ati" Ibyo ubwenge bwawe bushobora gutekereza ,ukabyizera bishobora ku kugeza ku nzozi zawe kandi ukagera kubyo wifuza byose ,ibi bisobanura cya kindi twise intego ,iyo ntego yawe uyikura mu kuba inzozi ahubwo ukayihindura ikintu gifatika kandi ufitiye gahunda ihamye yo kugera kucyo wifuza.





Usubije amaso inyuma urasanga ntacyo wigeze ugeraho mu buzima bwawe utaragiteguye kandi ngo ukivunikire mu buryo bumwe cyangwa ubundi ,niyo mpamvu ku kintu cyose wifuza kugeraho shaka uburyo wagikura mu nzozi zawe ahubwo ugihindure intego kandi uharanire kugera kuri izo ntego





Uburyo wahindura inzozi zawe ukazihindura intego





Burya buri wese mu buzima agira icyo yifuza ,cyaba gutunga inzu nziza ,gutunga imodoka nziza ,n'ibindi by'agaciro wifuza gutunga ariko ugasanga byaraheze mu nzozi zawe hari ibyo intambwe zagufasha kugera kucyo wifuza.





Intambwe 1: Reba mu bitekerezo byawe cya kintu cyakuzironze uhora wifuza kugeraho ,gutunga cyangwa kuba ,cyangwa umubare w'amafaranga wifuza gutunga





Intambwe 2:Andika icyo kintu ahantu uhora ureba niba bishoboka shaka ifoto cyangwa ikintu cyose cyajya kikwibutsa ibyo wifuza kugeraho, andika kandi umubare w'amafaranga wifuza gutunga ,ushobora kubyandika ku gakarita ushobora kwitwaza ahantu hose





Intambwe3: Shyiraho igihe ntarengwa ugomba kuba wageze kuri izo ntego kandi icyo gihe ucyandike





Intambwe 4:Tekereza ikintu cyose ugomba gukora kugira ngo ugere kubyo wifuza ,Reba serivisi wifuza gutanga ,igicuruzwa wumva uzatanga n'ibindi ,zirikana ko nta kintu cy'ubusa wabona mu buzima bwawe ,hanyuma ushake icyo utanga mbere yuko wakira





Intambwe 5: Soma ya ntego yawe buri munsi mu gitondo na ni mugoroba ,kandi usome mu ijwi ryumvikana uko usoma cyangwa uko ukubita akajisho kuri izo ntego zawe gerageza kumvisha ubwonko bwawe ko ibyo ari ukuri kandi nta kabuza uzabigeraho





Intambwe6: Uko ugenda wumvisha ubwonko bwawe ,bukizera neza ibyo bintu wafataga nk'inzozi butangira gukura mu nzira birantega zose hanyuma ugakorera ku muvuduko munini ukabasha kubona ibyo witaga inzozi bibaye impamo





Intambwe7: Tangira none ukore icyo wumva uzatanga kugira ngo ugere ku bukire wifuza ,witindiganya ahubwo kora icyo wumva kibereye umutima wawe kandi wirinde abaguca intege bose





Hari inkuru wafatiraho urugero yabaye mu gihe cyihungabana ry'ubukungu aho Ubuzima bwari bugoye ,akazi karhagaze kuri benshi ,hanyuma umusore umwe wari ukiri muto ariko atekereza neza yafashe umwanya atekereza kucyo yifuza kuba cyo mu buzima ,hanyuma aza kubona Kompanyi yifuzaga gukoramo ,yaragiye ashaka ubumenyi bwose bujyanye nibyo iyo kompanyi ashaka ikora ,asoma ibitabo bitandukanye ,azenguruka mu binyamakuru byinshi ,abikora mu gihe cy'amezi atanu ,hanyuma abonye amaze kugira ubumenyi buhagije yaragiye yegera uhagarariye ya Kompanyi yifuzaga gukoramo aramubwira ati ndifuza kubafasha nkazamura kompanyi yanyu nkayiteza imbere nimumpa mahirwe yo kubakorera yongeraho ati kandi simbaca amafaranga ahubwo ndakora ku buntu mu gihe cy'amezi atatu, ningera ku ntego nihaye muzampe akazi ,ni ntazigeraho muzanyime akazi





Burya ntawanga umukozi w'ubuntu none bikaba akarusho akubwira ko agufitiye igisubizo ,Umukuru wa Kompanyi yaramuretse arakora hanyuma mu gihe kitarenze amezi atatu yazahuye kompanyi kugero cya 10% ,ako kanya yahise ahabwa akazi yifuzaga atangira ubwo kandi ahembwa neza.





Ese wowe nyuma yo kumva iyi nkuru umaramaza bingana iki mu gihe ushaka kugera ku nzozi zawe? akenshi dukunda gucika intege ariko bigaterwa nuko tudashyira ku munzani ngo turebe igipimo cy'ibyishimo n'inyungu tuzakura mu kuba twageze ku nzozi zacu ,





Ibintu byose biraharanirwa niyo mpamvu dukwiye gusobanukirwa n'uburyo tugomba gukoresha bwose bwadufasha kugera kubyo twifuza ,hari igihe mu buzima uhura n'abantu baguca intege bgenda bakubwira ngo sigaho ngo ibyo nta wabikoze ,hano ntibyakunada ,ngo abandi bazakubona bate n'ibindi by'urucantege ,abo bime amatwi wikomereze inzira yawe.





Umuhanga Earl Nightingale yaravuze ngo twitondere ibyo dushyira mu ntekerezo zacu kuko umuntu ahinduka ibyo afite mu ntekerezo ,icyo yashakaga kuvuga ,iyo wimika intekerezo mbi uhindukamubi ,wakwimakaza intekeerzo nziza nawe ukaba mwiza ,niba twifuza kugera ku bukire twifuza ,ku byishimo twifuza n'ibindi nuko duhinduka umuntu mushya kandi tugatekereza mu buryo bwubaka





Izindi nkuru wasoma





nta kabuza ,niwimakaza iyi myitwarire uzaba umuherwe


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post