Gufurura biba mu gihe usinziriye ariko inzira z'umwuka zikaba zidafunguye neza ku buryo byorohera umwuka kwinjira no gusohoka mu buryo bworoshye hanyuma muri uko kubyigana ku mwuka winjira nusohoka bigoranye bigatanga ijwi ridasanzwe mu gihe usinziriye.
Ibi kandi bishobora guterwa n'uburyo waryamyemo ,bikaba byaterwa n'umubyibuho utuma inyama zo mu muhogo zifunganya inzira y'umwuka n'ibindi byinshi, gufurura bishobora gutuma ugenda ukanguka kenshi hagati mu ijoro , ibi bkaba byagutera kwirirwana umunaniro ,bikaba byanagutera ibindi bibazo by'ubuzima ,bitewe n'imbaraga ijwi riterwa no gufurura rigira rituma uwo muraranye abangamirwa bikaba byanamugora gutora agatotsi mu gihe wasinziriye mbere ye.
Impamvu zitera gufurura
Impamvu ni nyinshi kandi zitandukanye ,akaba ariyo mpamvu mbere yuko wivura gufurura ugomba kubanza wamenya impamvu ibigutera.
1.Imyaka : Iyo umuntu akura cyane cyane ageze mu za bukuru ,imikaya igenda igabanya uburyo ikweduka ,ibyo bikaba mu mikaya yose harimo niyo mu muhogo ,hanyuma za nzira zinyuramo umwuka nazo zikagenda zitakaza korohera kwazo (gukweduka) bikaba byaba intandaro yo gufurura
2.Umubyibuho: Umubyibuho ukabaije nawo ushobora kuba intandaro gufurura ,ibi bikaba biterwa nuko imikaya yo mu ijosi yiyongera mu bunini hanyuma rikaremerwa ,ibi bikaba bigenda bifunganya inzira z'umwuka .
3.Imiterere karemano : Muri rusage abagabo nibo bagira ikibazo cyo gufurura kurusha abagore ,ibi bikaba biterwa nuko imbere mu muhogo habagabo haba hafunganye ugereranije nahabagore ,iyi miterere yo mu muhogo ikaba ituma bafurura ku bwinshi.
4.Kugira amazuru afunganye bitewe n'uburwayi cyangwa waravutse amagufwa agize izuru afite ubumuga (malformtion0
Iyo umwuka udatambuka neza mu mazuru ,wenda bitewe n'uburwayi bwa sinusite ,ibicurane n'ubundi ,ibi bituma uhumekera mu kanwa ,iyo umwuka unyura mu kanwa usinziriye ahanini umuntu arafurura.
5.Kuba wanyweye inzoga cyangwa imiti isnziriza
Umuntu wanyweye inzoga cyangwa yafasheimiti isinziriza abaafite ibyago byinshi byo kugira ikibazo cyo gufurura ,ibi bikaba biterwa nuko iyo wafashe iyi miti imikaya isa nirekura (relaxation) bikaba byaba intandaro yo gufurura .
6.Uburyo uryama: Iyo uryamye ugaramye bitera kuba wagira ikibazo cyo gufurura ni byiza ko waryamira ku rubavu ,hanyuma ukaba wirinze ikibazo cyo gufurura.
Hari ibyakubwira ko gufurura biterwa n'ikibazo gikomeye kiri mu mubiri wawe
Birashoboka ko gufurura byaterwa n'ikibazo umubiri wawe ufite ukaba ukeneye ubufasha bwihhuse bw'abaganga
Gufurura biba ikibazo gikomeye mu gihe
1.Ufurura usohora ijwi rivuga cyane kandi ukirirwana umunaniro
2.Mu gihe usinziriye hari agace kanyuramo ugahagarika guhumeka ,cyangwa ukumva hari ibintu bisa n'ibikuniga ,ibi ukaba ushobora gusa nubirota cyangwa ukabibwirwa n'abandi.
3.Mu gihe uganzwa n'ibitosi ugasinzira kandi uri mu kiganiro hagati cyangwa uri ku meza
Uburyo butandukanye wahanganamo n'ikibazo cyo gufurura
Hari udukoresho twinshi tugurishwa hirya no hino ku masoko bavuga ko dutuma umuntu adafurura ariko kudukoresha bikaba byagufasha ariko ukaba utavuye impamvu ya nyayo ibigutera ,icyo gihe ukaba uvuye ikimenyetso,mu gihe wibagiwe kuryama wifashishije ako gakoresho ukongera ugafurura tukaba rero tugiye kuva imuzi uburyo wakwivura gufurura utifashishije utwo dukoresho.
1.Guhindura uburyo uryamamo :
Kuryama neza kandi wiseguye ariko ukirinda kuryamira umugongo bituma umuntu ahumeka neza bikaba byatuma adafurura.
2.Kwivuza kare indwara zifata inzira z'ubuhumekero
cyane cyane indwara zifata mu mazuru ,ni byiza kuzivuza kare ,kuko bituma ubasha gusukura mazuru ntabe yakwifunga ngo ube wahumekeramu kanwa
3.Gukora ku buryo icyumba kiba kirimo umwuka uhagije
Umwuka uhagije mu cyuma ni ingenzi utuma ubona umwuka mwiza kandi mwinshi ,guhumeka bika korohera.
4.Kugabanya ibiro by'umurengera
Nkuko twabibonye umubyibuho ni impamvu itera umubyibuho bikaba ari byiza gushyira ku murongo ibiro byawe ukirnda ko wagira umubyibuho ukabije.
5.Kureka inzoga n'itabi
Ni byiza ko wareka kunywa inzoga n'itabi kuko ntibituma umuntu afurura gusa ahubwo bitera n'ibindi bibazo byinshi mu mubiri.
6.Kwirinda kurya ibiryo byinshi mbere yo kuryama
Ni byiza warya ifunguro ryoroshye mu igogorwa ryaryo kandi nturye byinshi cyane kuko ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ifunguro riremereye bishobora kuba intandaro yo gufurura
7.Gukora siporo
Imyitozo ngororamubiri ituma ibiro by'umurengera bigabanuka bikaba byagira ingaruka nziza mu kurinda gufurura.
8.Byose binaniranye ushobora gukoresha udukoresho twabigenewe turinda gufurura
Nta yandi mahitamo ufite wakoresha udukoresho twabigenewe ariko ukazirikana ko ugomba ku gakoresha igihe cyose.