U Rwanda rwatangiye gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid-19


Nkuko byatangajwe na Minisiteri y'ubuzima mu itangazo ryayo ,U Rwanda rwatangiye gukingira indwara ya Covid-19 ,hibandwa cyane abafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n o kwandura ubu burwayi kurusha abandi





Abafite ubyago byo kwandura kurusha abandi ni ukuvuga abakozi bo kwa muganga bita kubarwayi ba Covid-19 n'abandi bita ku barwayi muri rusange .Abakora mu nzego z'umutekano n'abandi bakora imirimo ituma bahura n'abantu benshi batandukanye.





Iri tangazo rikomeza rigira rivuga ko habanje kuboneka umubare muto w'inkingo ariko ku bufatanye n'Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima ubinyujije muri gahunda yayo ya COVAX ,mu mpera zuku kwezi hitezwe ko hazaboneka umubare munini w'inkingo. kandi rivuga ko U Rwanda rwiteguye mu buryo bwose





Image




Image

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post