Sobanukirwa: Indwara ya Ebola , ibimenyetso bya ebola ,uko wayirinda nuko ivugwa

Sobanukirwa: Indwara ya Ebola , ibimenyetso bya ebola ,uko wayirinda nuko ivugwa

Nkuko tubikesha CDC ,Indwara ya Ebola ni indwara iterwa na virusi ya Ebola ikaba ikomoka ku nyamaswa yanduye ishobpra kuba uducurama ,inguge n'izindi hanyuma igafata umuntu iturutse kuri izo nyamswa ariko n'umuntu uyirwaye ashobora kwanduza abandi

Iyi ndwara ikunze kwibasira ibice by muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara cyane cyane REpubulika iharanira demokarasi ya congo,,ubu hari urukingo rwagenewe gukingira iyi ndwara rwakozwe n'abanyamerika rwitwa Rvsv-zebov ariko rukagurishwa ku izina rya Ervebo. uru rukingo rwagargaje ubushobozi buhambaye mu gukingira virusi ya ebola

Virusi ya Ebola yabonetse bwa mbere mu mwaka wa 1976 ,iboneka hafi y'umugezi wa Ebola uherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,akaba ariyo mpamvu yahise ihabwa iryo zina rya Ebola ,

Iyi virusi igabanyijemo amoko agera kuri atandatu bitewe naho yavumbuwe harimo:


1.Zaire Ebola virus

2.Sudan Virus

3.Tai forest virus( ubu bwoko bwabonetse mu mashyamba ya cote d'ivore)

4.Bundibugyo virus

5.Reston virus

6.Bombali virus

Ibimenyetso by'indwara ya Ebola

1.Kugira umuriro

2.Kubabara umutwe

3.Kubabara mu ngingo

4.Kubabara munda

5.Umunaniro no gucika intege

6.Guhitwa no kuruka

7.Kuva amaraso mu myanya yose

8.Gutukura amaso

9.Kuzana uduheri ku ruhu

Uburyo indwara ya Ebola ikwirakwira

Umuntu yandura yandujwe n'inyamaswa irwaye

Umuntu nashobora kwandura ahuye n'amatembabuzi y'umubiri harimo amarso .amacandwe inkari ibirutsi ,umusarani n'ibindi

Umuntu kandi ashobora kwandura akorakoye ibintu by'umuntu wanduye cyangwa wahitanywe nayo

Si byiza kwegerana n'umuntu uyirwaye kuko amatembabuzi yo mu mubiri yakugeraho ku buryo bworoshye.

Uburyo twayirinda

Kwirinda gukora cyangwa kwegera amatembabuzi ayariyo yose harimo amacandwe ,inkari ,amasohoro ,amaraso ,umusarani nibindi..

Kwirinda guhura n'amasohoro y'umuntu wakirutse ebola kugeza hagaragajwe ko nta virusi afite mu masohoro

Kwirinda gukora ibintu abyo aribyo byose byakozweho n'umurwayi wa ebola

Kwirinda kujya gushyingura cyangwa gukorakora umubiri w'umuntu wishwe na Ebola utambaye ibikoresho bikurinda

Kwirinda kurya cyangwa guhiga inyamaswa z'agasozi

Hari imti tandukanye ihabwa umurwayi wa Ebola harimo Inmazeb na Ebanga ,iyi miti ikaba ifasha umurwayi gukira mu gihe yavuwe hakiri kare ,umubiri we utarangirika cyane ,ikindi uyu murwayi ahabwa amzi menshi ni ukuvuga serumu n'ibindi kugira asimbure amazi arimo gutakara aruka cyangwa ahitwa.


izindi Nkuru Wasoma

Inama ku muntu urwaye asima (Asthma)



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post