Sobanukirwa: Indwara y'Umwingo ,ibimenyetso 16 by'umwingo n'impamvu ziyitera

Sobanukirwa: Indwara y'Umwingo ,ibimenyetso 16 by'umwingo n'impamvu ziyitera

Umwingo uterwa n' agace gaherereye ahagana mu muhogo kabyimba (Thyroid glande) ,ako gace kakaba gafitiye umubiri wacu akamaro gakomeye harimo kuvura imisemburo wa thyroxine , yifashishwa n'umubiri mu mirimo itandukanye harimo kugenzura ikigero cy'ubushyuhe bw'umubiri, kugena ingano y'imbaraga umubiri ukoresha ,kugenzura ugutera ku mutima n'ibindi...

Hari uburwayi butandukanye bushobora gufata aka gace harimo kuba kasohora imisemburo myinshi cyangwa mike ugereranije n'ingano umubiri wacu ukenera ,ibyo bikaba byatera ibibazo bitandukanye.

Aka gace gaherereye mu muhogo nkuko twabivuze kakaba gafite ishusho imeze nk'ikinyugunyugu,kakaba kavubura umusemburo wa Thyroxine na Triodothyronine ,iyi misemburo iba igizwe n'umunyungugu wa Iode ikaba ifasha mu mikorere y'umubiri (metabolism) iyi misemburo ikaba ariyo igena ingano y'imbaraga umubiri ugomba gukoresha ariko aka gace kakabikora gafashijwe nakandi gace ko mu bwonko bita pituitary gland.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Mayoclinic ruvuga ko iyo iyi mvubura ikora cyane niyo ikora gake ,ibimenyetso bigaragara ku mubiri bigenda bitandukana ,urugero nkiyo imisemburo ari myinshi ku rugero runini rusumbye ingano umubiri ukenera bituma ,Umutima utera cyane ,ukumva ufite umunaniro ,umuntu agatakaza ibiro ,ku rundi ruhande iyo imisemburo ari mike bituma wongera ibiro cyane, Ubukonje bukakuzahaza ,


Impamvu zitera umwingo

1.Kubura umunyungugu wa Iode :Iyo umubiri utabona umunyungugu wa Iode uhagije mu byo turya ,no mu byo tunywa biba intandaro yo kuba warwara umwingo

Ibiribwa bikungahaye kuri Iode :wakame ,seaweed,ibikomoka ku mata (yawurute ,cheese ,,,,,)umunyu yongerewemo,amagi,ibishyimo n'ibindi...

2.Grave Disease:ni uburwayi buterwa nuko umubiri ubwawo wirwanyije (autoimmune) ibi bikaba byatuma umubiri ubyikoreye wangiza imvubura ya Throid bigatuma ibyimba aribyo bibyara umwingo.iyi ndwara kandi ituma iyi mvubura irekura imisemburo myinshi.

3.Akabyimba kafashe ku mvubura : hari igihe akabyimba kavuka ku mvubura ya thyroid bigatuma ibyimba

4.Kanseri: kanseri nayo yafashe akagace yaba intandaro y'umwingo

5.Gutwita : birashoboka ko umuntu utwite ashobora kurwara umwingo ariko muto cyane ,ibi bikaba byatewe n'ingaruka z'umusemburo wa human chorionic gonadotropin (HCG)

Abantu bari mu byago byinshi byo kurwara umwingo

1.Abantu batuye mu bice bitagira umunyungugu wa Iode ku bwinshi nko mu bice bya Aziya na Afurika yo hagati

2.Igitsina gore :Abagore bafite ibyago byinshi byo kurwara umwingo kurusha abagabo

3.Imyaka : umuntu urengeje imyaka 40 aba afite ibyago byinshi kurusha abakiri bato

4.Kuba hari umuntu wa hafi mufitanye isano wawurwaye

5.Kuba warageze mu myaka yo gucura

6.Kuba ufata imiti nka amlodarone,lithobid,nizindi..

7.Kuba uri kuvugwa indwara ya kanseri hakoreshejwe imirasire

Ibimenyetso bigaragara ku muntu urwaye umwingo

1.Kubyimba mu ijosi hakagaragara ikimeze nka gapira

2.Kumva mu muhogo hakanyaraye mbese hakuremereye

3.gusarara

4.kumira bigoranye ukaba ushobora no kubabara

5.Ingorane mu guhumeka

6.Gukorora

7.umutima ugatera cyane

8.kunanuka cyangwa kubyibuha cyane

9.Imitsi yo mu ijosi irabyimba ikagaragara

10.ushobora kugira iseseme ukaba waruka cyangwa ugahitwa

11.Kubira ibyuya cyane niyo waba nta kintu ukoze

12.gutitira wumva ukonje kandi abandi bumva hashyushye

13.kugira umunaniro ukabije

14.kurwara impatwe

15.kumagara uruhu

16.ihindagurika mu mihango

Umwingo ni uburwayi bugaragara n'amaso ku buryo ushobora kurebesha amaso ukamenya ko umuntu awurwaye ariko bikaba byiza ukoresheje ikizamini kwa muganga hagakurwamo izindi mpamvu zose zatuma mu ijosi habyima ,iyo umwingo ukiri muto nta kintu ugutwaye ahanini umurwayi nta muti ahabwa ,ariko iyo umwingo wakuze ari munini ushobora guhabwa imiti nka Levothyroxine,methimazole, tapazole n'indi myinshi

Kandi umuntu ashobora nanone kuvugwa hakoreshejwe kubagwa cyangwa imirasire bitewe nuko umwingo ungana ariko bigakorwa bizeye neza ko atari kanseri yabiteye.

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post