RBC yasohoye inyandiko ndende iriho amabwiriza atandukanye akurikizwa n'umuntu wagaraweho nindwara ya COVID-19 ,
Hashize igihe kinini gahunda yo kurwarira mu rugo itangiye .ariko hakabanza kugenzurwa niba uwo murwayi wagaragaweho na koronavirusi afite ahantu n'uburyo bwo kudashyira abandi mu kaga kandi agakomeza gukurikirwa n'izego z'ubuzima .iz'umutekano n'izibanze kugeza akize
Bikaba ari muri urwo rwego hashizweho amabwiriza akurikizwa n'umuntu uri gukurikiranirwa mu rugo ufite uburwayi bwa COVID-19.
Amabwiriza agomba gukurikizwa
1.Icyumba kirimo umurwayi kigomba kuba kinjiramo umwuka uhagije
2.Gufungura inzugi n'amadirishya
3.Gushyira mu rugo uburyo bwo gukaraba intoki (kandagira ukarabe) ndetse hakaba hakoreshwa imiti isukura intoki (hand sanitizer)
4.Gushyira hagati y'umuntu n'undi byibuze metero ebyiri
5.Nta muntu uba ugomba gusohoka muri urwo rugo
6.Kwirinda kugendagenda mu rugo no gukorakora hirya no hino.
7.Nta mushitsi uba ugomba kwinjira kugeza umurwayi akize
8.kwirinda gutizanya amashuka n'umurwayi ,akagenerwa aye gusa
Isuku yo mu rugo
1.Koza n'amazi meza n'isabune ahantu hose ,umurwayi yakoze kandi hagasukurwa n'imiti yabugenewe yica mikorobi.
2.Koza ubwiherero n'ubwogero byibuze kabiri ku munsi
3.Ibikoresho by'ubwirinzi bigomba kuba bihari kandi bigakoreshwa
4.Uturindantoki twakoreshejwe tugomba kujugunywa ako kanya
Uburyo bwo gufura
1.Amashuka umurwayi yakoresheje agomba gushyirwa mu muti wabigenewe wa chlorhexidine 0.05 % hanyuma akamaramo iminota 30 .hanyuma akameswa hakoreshejwe amazi ashyushye n'isabune kandi akanikwa ku izuba.
2,Kwambara ibikoresho by'ubwirinzi mu gihe cyose ugiye gukora ku bintu by'umurwayi.
Uburyo bwo gucnga imyanda
1.Imyambaro .udupfukamunwa n'uturindantoki tugomba guhita tujugunywa mu gihe cyose tumaze gukoreshwa ,hanyuma kandi tugashyirwa mu kintu gifungwa kinafunguka hakoreshejwe ikirenge.
2.ibiribwa n'ibinyobwa byisizwe n'umurwayi bigomba kujugunywa aho abantu batagera cyangwa aho bitahura n'ikintu cyose cyabirya cyangwa kikabinyanyagiza.
Byinshi kuri aya mabwiriza soma ibi bikurikira
Izindi nkuru wasoma
Japan;Habonetse indwara y’amayobera irimo gufata abana ikangiza umwijima wabo