Niba ujya unyura mu magorwa y'ubuzima ,ugahura n'inzira z'inzitane zuzuye amahwa ku buryo ugera aho wumva wakwiyahura ukiyambura ubuzima ,inkuru y'uyu mugabo washinze KFC ijya gusa n'ubuzima bwawe yabashije kwikura mu isayo y'ibibazo yiteza imbere ashinga Restaurant (igikoni ) mpuzamahanga.
Uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1890 avukira mu gace ka HenryVille muri leta ya Indiana Ku myaka itandatu ise yaje gupfa asigarana na bene nyina yagombaga kwitaho muri byose kuko yariwe mukuru, age muri grade ya karindwi ubwo yigaga yabuze amafaranga y'ishuri maze arivamo atangira kujya ahngira abandi no gukora imirimo y'amaboko yamuha agafarnga.
Ku myaka 16 ,yabeshye imyaka kugira ngo yemererwe kwinjira mu gisirikari yari yizeyeho ko ho byibuze yahakuara udufaranga twamufasha n'umuryango we, ariko nyuma y'umwaka yaje kugikurwamo,
Ku myaka 19 yaje kubona akazi ko gukora mu mihanga ya gari ya moshi ariko ahita yirukanwa kubwo kurwana na mugenzi bakorana, ariko yaje kwihugura mu by'amategeko aza no kubona akazi ko gucuruza ubwishingzi ariko nabwo baramwirukana kubera imyitwarire mibi
Mu mwaka wa 1920 ,yifashishije udufaranga yakoye mu gucuruza ubwishingizi n'amadeni yashinze kompanyi ikora ibijyanye n'amato ,bakora n'amatara ariko nayo yaje guhomba
Mu mwaka wa 1940 yashingiranwe na Claudia Price baza gutandukana bamaranye imyaka 4.
Ku myaka 40 .yatangiye gutek inkoko akagenda azigurisha mu ma station ya essence ,atangira agenda abura abakiriya arik nyuma biza gukunda abonaabo abamugurira.
Nyuma y'imyaka 4 acuruza inkoko ze yatetse yaje kugura y'amacumbi (motel) ariko kubw'amahirwe make yaje gushya ,harakongoka ndetse nicyo gikoni cye yatekeragamo kirangirika. ariko aza kongera kwisuganya yongera kuhubaka kugeza ubwo yongeye kuhafunga mu ntamabara ya 2 y'isi.
Nyuma yiyo ntamabara yaje kongera kwisuganya atangira bundi bushya ,atangira biba ikibazo aho yajyanaga umushinga we bose barawangaga kugeza ku nshuro 1009 bamuhakanira ariko kubera umuhati we yageze aho hagira abumva igitekerezo cye baramushigikira aribwo yahise ashinga KFC ,aho yagendaga acuruza inkoko zitetse ariko by'umwihariko we ,maze zirakundwa ,agenda kandi agurisha ubwo buhanga bwe kubantu aribyo bita Franchise
Nyuma y'imyaka myinshi ubuzima bumwangira ,bamutera utwitse ,ubukene bumukanda yaje gutera imbere kugeza aho kampani ye yaje kuyigurisha miliyoni ebyiri ushize mu gaciro k'uyu munsi ni ukuvuga agera kuri miliyoni 15.3 .
Iyi kompanyi yakomeje gukura kugeza nanubu turayizi kandi tuyiziho kugira inkoko ziryoshye kandi na serivisi ntagereranywa ,amazina ye ndetse n'ifoto ye nibyo birango bya KFC kugeza none .
Ku myaka 90,yaje gupfa azize indwara ya Leukemia ,ariko kompanyi ye yari yaramaze gushinga imizi ,ifite amashami agera 6.000 akorera mu bihugu 48 ,nkubu mumwaka wa 2013 KFC yari ifite amashami 18.000 ikorera mu bihugu 118 ,KFC ikura mu buryo butangaje .
Niba ubabazwa n'imibereho ubayemo ukwiye kuzirikana inkuru y'uyu mugabo wanuze mu bibazo byose isi ishobora gutanga .harimo ,ubukene,gupfusha abayeyi ,kwirukanwa ,guhomba muri business ,guhakanwirwa n'ibindi ariko yarakomeje arashikama akomeza kugerageza amahirwe kugeza ubwo yagezaho aramusekera
Mu gihe ufite ubuzima nta kwiheba ukwiye kugira byose wabigeraho ugize umutima ukomeye. ibigeragezo n'ibibazo ni ishuri kandi bikaba ingando uba ukwiye kunyuramo ariko iyo ubyitwayemo kigabo birangira uri mu munezero kandi bikarangira ibyo witaga inzozi zawe bibaye ibisubizo.
Abanyarwanda baca umugani ngo nta mvura idahita.