Umukuru w'igihugu cya Afurika yepfo ,Bwana Cyril Ramaphosa yatangaje ko ku munsi wejo bakiriye inkingo za johnson &johnson zigera ku 800.000 ,ibi yabitangaje binyuze ku rubuga rwa twitter abinyujije kuri konti ye.
Iki gihugu cya Afurika yepfo kikaba gikataje mu gukingira abantu ku bwinshi amsite yo gukingiriraho yagiye yongerwa kugira ngo abantu bahabwe ikingo biboroheye
Muri iki gihugu abarenga miliyoni imwe n;ibihumbi mirongo itanu na kimwe barwaye iki cyorezo ,muribo abagera miliyoni imwe n'ibihumbi mirongo ine na bitatu barakize naho abagera ku bihumbi mirongo ine n'icyenda na magana icyenda mirongo ine n'umwe bahitanywe n'iki cyorezo cya koronavirusi
Muri Afurika yepfo abantu bagera ku bihumbi mirongo irindwi na magana atanu makumyabiri na barindwi bamaze guhabwa urukingo rwa koronavirusi ,bakaba baratangiriye gutanga urukingo biabanda ku bantu bakora kwa muganga ndetse n'abandi bose bafite ibyago byo kuzahazwa n'uburwayo bwa covid-19
Kuva iki cyorezo cyatangira kugaragara mu bushinwa mu mugi wa Wuhan ,abarenga miliyoni ijana na cumi n'enye ku isi yose baracyanduye naho abarenga miliyoni ebyiri n'ibihumbi mirongo itanu na biatatu kimaze kubahitana