Sobanukirwa: Umuti wa Tramadol ugabanya ububabare bworoheje


Umuti wa Tramadol ni umuti wo mu bwoko bw'imiti igabanya ububabare ukaba ari muti wo mu bwoko bwama opioid.,ukaba ari umuti wakozwe bwa mbere na Kompanyi y'abadage yitwa Grunenthal, mu mwaka wa 1977 ukaba ari umuti ukoreshwa hafi ku isi yose mu guhangana n'ububabare bukabije.





Mu mwaka wa 2017 ,uyu muti waje ku mwanya wa 32 mu miti yandikiwe abarwayi cyane mu gihugu cya Amerika aho wanditswe inshuro zigera kuri miliyoni 21 .





Umuti wa Tramadol ukoreshwa he?





Uyu muti ukoreshwa mu kuvura ububabare bukabije bwatewe n'ibintu bitandukanye harimo gukomereka ,impanuka,kubabara bimwe mu bice by'umubiri bitewe n'uburwayi runaka, uyu muti iyo wafashwe mu buryo bw'ibinini utangira gukora hashize hagati y'amasaha 2 n'amasaha 4





miligarama 100 z'umuti wa tramadol uba ungana n'amagarama 10 ya morphine mu buryo bw'imikorere





Ingaruka uyu muti ushobora gutera





Hari ingaruka zidakabije uyu muti ushobora gutera ariko zikaba zitatera ibibazo bidakabije ku muntu wawunyoye





1.kugira iseseme





2.kugira isereri





3.kumagara mu kanywa





4.kubabara mu nda





5.kuruka





6.kurwara impatwe





7.kubabara umutwe





8.nibindi





Bigenda gute iyo umuntu ahawe uyu muti mwinshi cyane (overdosage)?





Iyo umuntu anyoye uyu muti mwinshi ugeranije ningano yuwo muti yagafashe ashobora kugira ibibazo bitandukanye kandi bikaba byatera n'urupfu





Ibyo bibazo harimo kugagara ukamera nk'umuntu urwaye igicuri ,kuba warwara indwara yo kubatwa n'uyu muti ,gutakaza ubwenge nibindi ,,,, ariko iyo umuntu ahise ahabwa umuti wa Naloxone abasha gukira akagarura ubuyanja.





Uyu muti wa Tramadol si byiza kuwukoresha igihe kirekire kuko urakubata ,bikaba ngombwa ko kugira umwererwe neza bigasaba ko uwufata kandi kwigobotora uyu muti waramaze kukubata biragorana ,uyu muti uba ukoze mu bimera bimeze nk'urumogi kimwe n'indi miti myinshi igabanya ububabare.





Uyu muti ushobora kuwufata ari ibinini cyangwa ari umuti wo guterwa mu rushinge .





Izindi Nkuru Wasoma





byinshi ku umuti wa flagyl uzwi no ku izina rya Metronidazole


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post