Ibintu 13 bikwangiriza ubuzima wari utazi kubikora ni ukwiyahura


Hari ibintu tudafiteho ubumenyi buhagije cyangwa tubifata nk'ibisanzwe byangiza ubuzima bwacu bwa buri munsi muri iyi nkuru tugiye kubabwira bimwe muribyo nkuko byagaragajwe n'abahanga batandukanye nyuma yo gukora ubushakashakatsi bwimbitse.





1.Kunywa ikawa nyinshi kandi kenshi





ikawa ishobora kwangiza ubuzima




Ikawa jba yuzuyemo kafeyine ,iyi kafeyine ikaba igenda ikiteka ku menyo no mu kanwa muri rusange hanyuma ikongera ikigero cya aside (acidity level )cyo mu kanwa ibyo bikangiza agace k'iryinyo ka Enamel rigatangira gucukuka cyangwa guhongoka.





Bikaba ari byiza kunyuguza amazi mu kanwa nyuma yo kunywa ikawa.





2.Kutagenzura neza ibintu bigize amavuta twisiga





Ibinyabutabire bigize amavuta twisiga bishonora kutwangiza




Nubwo leta yatangaje amaproduit atemerwe gushyirwa mu mavuta acuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda cyane cyane nk'amavuta arimo Hydroquinone ,hari andi maproduit ugomba kureba mu mavuta wisiga niba arimo bitewe n'umubiri wawe twavuga nka Paraben ,Phthalates ndetse n'amavuta arimo imisemburo .





3.Kudakaraba mu maso nyuma yo kubira ibyuya





Gukaraba mu maso bishobora ku kurinda uburwayi bwinshi




Ni byiza gukaraba mu maso nyuma yo kubira ibyuya kuko bibasha gusukura umubiri bigakuraho imyanda umubiri wasohoye bityo umubiri ukabasha guhumeka neza.





4.Kudakora imyitozo ngororamubiri





Gukora siporo ni umuti




Nibyiza ko ukora imyitozo ngororamubiri kuko ibasha gutuma umubiri wose ukora neza ,umutima n'ibihaha bikagira imbaraga kandi bigakora neza ,imikaya igakomera ndetse n'amagufa agakomera akaba atapfa kuvunika mu buryo bworoshye.





5.Gukoresha Telefone kenshi





Gukoresha telephone kenshi byangiza ubuzima




Iyo umuntu akoresha telefone bisaba ko kenshi yunama asa nuyirebamo ,ibi bikaba bituma imikaya yo mu ijosi ndetse n'amagufa agize urutirigongo akubabaza biaba byakuviramo no kuba igikanu cyava mu mwanya wacyo wa nyawo kandi nanone uko ugenda ukoresha ikganza cyawe ufashe telefone gishobora kuremara kigatakaza forume yacyo.





6.Gukoresha telefone mbere yo kuryama





Gukoresha telephone mbere yo kuryama ni bibi cyane




Ni bibi cyane gukoresha telefone mbere yo kuryama kuko telefone isohora urumuri rw'ubururu.uru rumuri rutuma agace ko mu bwonko gashinzwe ibitotsi kadakora neza ukaba watinda gusinzira cyangwa ukabura ibitotsi burundu





7.Gukoresha Head phone cyangwa Ear Buds (ecouteur) zitagira umugozi





ecouteur zirangiza bikomeye




Izi ecouteur zitagira umugozi zituma ugutwi kuvubura ibimeze nk'amavuta bita ibikurugutwa (Ear wax) bikagorana gukorera amatwi isuku bikaba byatera gukurura uburwayi mu gutwi kukaba kwakwangirika ugatakaza kumva kandi nanaone urusaku rwinshi rwangiza amatwi.





8.Kutajya kwihagarika mu gihe wuva ubishaka





kwifunga mu gihe ushaka kunyara ni bibi




Kutajya kunyara mu gihe ubishaka inkari ukazifatira mu ruhagao igihe kirekire byangiza imikaya igize uruhago bikayica intege ku buryo ushobora kugera aho inkari zizana utabishaka





9.gutinda kuri station ushira amavuta mu modoka





Imyuka yo kuri station yangiza ubuzima




Ubushakashatsi bwagaragje ko gutinda kuri biriya byuma bishyira mavuta mu modoka bishobora gusohora imyuka mibi ukayihumeka bikaba byakwangiza uturemangingo two mubihaha DNA.





10.Kunywa amaze yo mu macupa





Amazi yo mu m,acupa ya pulasitiki ashobora ku kwangiza mu gihe iyi pulasitiki apfunyitsemo uriye utuvungunyukira twayo




Aya mazi aba arimo uduce duto twa plastic ikomoka kuri ayo macupa hanyuma kuyanywa ukaba uba unywa nutwo duce .





11.Guheka ibikapu biremereye





ibikapu biremeye byangiza umugongo




Ibikapu biremereye byangiza imikaya yo mu bitugu ,ibi bikaba byatuma urwara umugongo bihoraho.





12.Kutambara amasogisi





kutambara amasogisi byangiza ibirenge




Kutamabara amasogisi bituma ibirenge bitutubikana ,ibyo bikaba byakurura uburwayi bw'ibirenge no gucika ibisebe nk'ibimeme.





13,Kwambara inkweto ndende





kwambara inkweto ndende byangiza umugongo




Inkweto ndindi zituma igitsi gisa naho kigiye hejuru ,ibi bigasa n'ibihindura imiterere karemano y'uruti rw'umugongo ,bikaba byatuma ushobora kubabara umugongo.





Izindi Nkuru Wasoma





Urukundo: Imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe ntazigere akwibagirwa





Ibibazo 15 ukwiye kwibaza kandi byagufasa kumenya niba urukundo rwawe n’umukunzi wawe rufite ahazaza heza


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post