Ibintu 10 byangiza urukundo


Gukunda ugakundwa ni byiza kandi biraryoha bigashimisha bikanatuma umubiri ugubwa neza ,akaba ariyo mpamvu twahisemo ibintu 10 bishobora kwangiza urukundo rwawe ,ndetse bigasenya umubano wawe n'umukunzi wawe.





1,Kutiyitaho bihagije





Usanga akenshi iyo umuntu aabonye umukunzi wa mwanya yamaraga yiyitaho ,yisiga neza,asukura umutsatsi we,yita ku myambaro ye ,awugabanya agatangira gusa nuhindura uko yasaga ,bikaba bikunze kuba cyane cyane ku bagore ,ibi bikaba bishobora gutuma umukunzi wawe agutakariza urukundo agatangira kukubona nk'umuntu w'umunyamwanda kandi utiyitaho





Bikaba ari byiza niyo waba umaze kubyara ka ngahe ,ugomba kwiyitaho ugasa beza ,ukambara neza ku buryo nta pfunwe uteye umukunzi wawe ntukumve ko wamubonye ngo ureke ka kabuye ko kwica amaga.





2.Kutita ku mufasha wawe no kutamuha umwanya uhagije





Ni byiza ko wita ku mufasha wawe cyangwa umukunzi wawe ,ukamuzirikana ,ukamuha impano zitandukanye kandi ukazirikana umunsi wa mavuko we ,ibi bituma urukundo rwanyu rukomera kandi rukarushaho kuryoha





3.Kurwara inzika





Mu rukundo ni kenshi ushobora kurakaranya n'umukunzi wawe ,ariko bikaba byiza iyo mwicaye mukaganira ku kibazo mufitanye mukagikemura ,ariko iyo ubika inzika ugakomeza kugarura ibyahise ,ubimucyurira bituma umukunzi wawe agenda akugabanyiriza amarangamutima bikarangira mutakiryohewe n'urukundo rwanyu.





4.Guserereza umukunzi wawe mu ruhame cyangwa lumunengera mu ruhame





Kunenga umukunzi wawe ukabikorera mu ruhame biramubabaza ,bikamuca intege agatangira kwibaza niba umufitiye urukundo ruhagije,ni byiza ko niba hari icyo unenga umukunzi wawe mwicara mwenyine ahantu hisanzuye mukabiganiraho ariko utamuteje abandi .





5.Kutaganira





Ni byiza kwicara mu kaganira ku buzima bwanyu,kubyo mwifuza kugeraho,ku nzozi mufite n'ibindi byinshi ,ibi bituma murushaho kumenyana ,mukaryoherwa n'urukundo ariko iyo mutaganira buri wese akora ibye ,mukagirana urwikekwe no kutisanzuranaho.





6.Kwikunda





Si byiza kwikunda ,ugashyira ibyawe mbere yiby'umukunzi wawe,ni byiza guhora umutekereza ,ukamushyira muri byose upanga kandi ntumwibagirwe kuko iyo abonye ko wikunda kandi ko ariwowe witekerezaho gusa abibona nk'urukundo ruke,ibi bikaba byamunga kandi bikangiza umubano wanyu.





7.Kubeshya





Nta muntu ubaho ukunda umubeshyi noneho bikaba bibi cyane iyo ubeshywe n'umukunzi ukaza kubivumbura,ibi bituma umutakariza icyizere ,ukumva ko ibyo yakubwiye byose byari ibinyoma ,bikaba ari byiza kubwiza umukunzi wawe ukuri kuri byose kandi ukamubwira buri cyose ugiye gukora kugira ngo wubake icyizere mu rukundo rwanyu.





8.Kudasaba imbabazi mu gihe uri mu makosa





Ijambo mbabarira hari benshi rigora ariko rikaba ari ijambo ryiza cyane rituma amarembo y'imbabazi afunguka maze ibyishimo bigataha ,amahoro agahinda niba wakosheje iga gusaba imbabazi ,naho nibikunanira kandi nawe uzi neza ko uri mu ikosa ibi bigaragara bko kwikanyiza imbere y'umukunzi wawe,akaba kandi yakubona nk'umuntu ugora ubuzima kandi utagira ikinyabupfura no guca bugufi.





9.Ingeso mbi nk'ubusinzi n'ubusambanyi





Niba ufite umukunzi irinde izi ngezo z'ubusinzi n'ubusambanyi kuko izi ni imungu zikaba umwanzi gica w'urukundo,nta muntu ushobora kwihanganira izi ngeso keretse iyo abona nta yandi mahitamo ,buretse no kuba uri ikibazo ku mukunzi wawe iyo wasaritswe nizi ngeso no ku muryango rusange uba uri ikibazo.





10.Gusesagura umutungo





Kutamenya gucunga umutungo wawe waba umushahara n'ibindi bigaragariza umukunzi wawe ko utari umuntu uhamye,kandi ko mubanye byagorana gutera imbere ni byiza kumenya gucunga ibyo ufite kabone niyo byaba bike.





Izindi nkuru wasoma





Ibintu 10 byangiza urukundo





Urukundo: Imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe ntazigere akwibagirwa


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post