Covid-19:Amakuru Mashya ku cyorezo cya Koronavirusi


Amakuru mashya,Nkuko byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima ,uyu munsi tariki ya 06 mutarama 2021 ,habonetse abarwayi bashya b'icyorezo cya Koronavirusi bagera ku 103 babonetse mu bipimo 4829 byafashwe uyu munsi ababarwayi babonetse mu turere dutandukanye harimo :Kigali: 82, Rubavu: 6, Musanze: 3, Huye: 3, Muhanga: 2, Nyanza: 2, Ruhango: 1, Rusizi: 1, Burera: 1, Kayonza: 1,na Nyagatare: 1





Uyu munsi kandi hapfuye abarwayi babiri harimo umugore w'imyaka 42 n'umugabo w'imyaka 55 ,umubiri wabamaze kwitaba Imana ukaba ugera ku bantu 112 hiyongereyeho aba babiri





Uyu munsi hakize abarwayi bagera kuri 62 ,kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda hamaze gukira abagera kuri 6940





Tubibutse ko dusabwa kubahiriza amabwiriza n'ingamba byashizweho byo kurwanya iki cyorezo cya koronavirusi ,ibi bikaba ari urugamba rwa buri wese ,twese dusabwa kwirinda no kurrinda abandi





1.Tugomba kwambara agapfukamunwa neza gapfutse umunwa n'amazuru kandi kakambarwa igihe cyose ugiye aho ushobora guhurira n'abandi bantu





2.Guhana intera hagati y'umuntu nundi igihe cyose





3.Gukaraba intoki cyangwa hagakoreshwa imiti yagenewe gusukura intoki ya Handsanitizer





4.Kubahiriza amabwiriza yose yashizweho





<Ntabe arinjye ukwirakwiza iki cyorezo> <Ndinda NKurinde>


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post