Burya ngo ubwoko bw'amaraso yawe bifitanye isano ya hafi n'imyitwarire yawe


Amaraso agabanyije ubwoko bugera kuri bune aribwo Ubwoko bwa A ,Ubwoko Bwa B ,Ubwoko bwa AB n'Ubwoko bwa O , iri tandukana ry'ubwoko bw'amaraso akaba aribyo bituma babanza gupima amaraso y'umuntu ukeneye guhabwa amaraso ngo bamenye ubwoko afite kugira ngo ataza guhabwa ubwoko bw'amaraso budakorana nubwe.





Iri tandukaniro rero ntirigena gusa uburyo bwo guterwa amaraso ahubwo rigena n'imyitwarire umuntu ashobora kugira bitewe nubwoko bw'amaraso afite ,nubwo ibi bitashingirwaho ijana ku ijana kubera ko imyitwarire ya buri wese hari ibintu byinshi biyigena ariko abahanga bagaragaza ko hari isano ya hafi y'imyitwarire ya buri muntu n'ubwoko bw'amaraso ye.





Dore icyo ubwoko bw'amaraso bumenyesha ku myitwarire ugira





Ubwoko bw'amaraso bwa A





Umuntu ufite ubu bwoko bw'amaraso yaba umuhungu cyangwa umukobwa abahanga bagaragaza ko bose bagira imyitwrire isa muri iyo myitwarire harimo





1.Kuvugisha ukuri





2.Kugira amatsiko menshi atuma bashobora kuvumbura ibishya





3.Kutagira ubunebwe





4.Gutekereza kuri buri kamwe kose kababayeho kandi bakagatindaho bikaba byanabagiraho ingaruka





5.Bagira amarangamutima menshi





6.Bavuga make





7.Bagira inzika





8.Bakora ibyo bashinzwe neza kandi banga kugawa





9.Bashobora kutita ku bintu bimwe na bimwe kandi bya ngombwa





10.Ntabwo bakunda kuvuga ibibazo byabo ahubwo baba bumva bakwishakira ibisubizo byabo





Ubwoko bw'amaraso bwa B





abantu bafite ubu bwoko bw'amaraso barangwa no





1.Kugira igikundiro





2.Bkunda byacitse





3.Bahora bahindagurika nk'ikirere





4.Ntibahama ku mwanzuro umwe





5.Mu rukundo iyo batandukanye n'abakunzi babo bariheba kandi bikabagora kubona undi bizera.





6.Bakunda kujya mu bintu bitabareba





7.Ni banyamwigendaho.





8.Bakunda kuvanga akazi n'ibibazo by'urugo





9.Bakunda gufata imyanzuro ihubukiweho





10.Abakobwa bafite ubu bwoko bw'amaraso barakondwa cyane





Ubwo bw'amaraso bwa AB





Abantu bafite ubu bwoko bw'amaraso barangwa no





1.Bankunda kuba ari abahanga





2.Biragora kumenya icyo batekereza cyangwa uko umva ibintu keretse bashatse kubikugaragariza.





3.ntibakunda kugaragaza ibyiyumvo byabo by'urukundo





4.Gufata ibyemezo birabagora iyo bageze ao bikomeye cyane





5.Bakunda guhindagura ibyemezo bafata





6.Abakobwa usanga ari abatesi





7.Bakunda gusaba imbabazi iyo bakosheje





8.Bakunda kuzana udushya mu kazi





9.Bazi kumenyera ubuzima bwose bushya vuba kurusha abandi bo mu bundi bwoko





10.Bazi gusesengura neza ibintu no kunishyira kuri gahunda





UBwoko bw'amaraso bwa O





Abantu bafite ubwoko bw'amaraso bwo mu bwoko bwa O bagira imico ikurikira





1.Bakunda akazi kabo





2.Bakunda kuyobora





3.Bavugisha ukuri





4.Ntibakunda umuntu ubakosora





5.Bakunda kuba ari abahanga





6.Barigenga muri byose





7.Iyo bafashe umwanzuro biragorana kuwuhindura





8.Bakunda guca inyuma abakunzi babo cyangwa abafasha babo





9.Bakunda kwiga no kunguka ubumenyi bushya





10.Ni abantu bakunda gusabana.





Izindi nkuru wasoma





Ni gute wacika ku kibazo cyo kugona?, sobanukirwa na byinshi ku gitera kugona nuko watandukana nabyo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post