Amateka ya Elon Musk ,umugabo wa mbere ukize ku isi


Elon Musk ni Umukire wa mbere ku isi n'imari shingiro ya miliyaridi 185 z'amadorali ya Amerika akura mu kigo cye cya Space X na Tesla ikora imodoka zikoresha ikoranabuhanga n'amashanyarazi.





Elon Reeve Musk ni umunyafurika wavukiye mu gihugu cya Afurika yepfo avuka tariki ya 28 /06/1971 avukira mu mugi wa Pretoria ,Bwana Elon yavukiye kubabyeyi batandukanye ise umubyara yari umunyafurika yepfo ,nyina akaba yari umunyaKanada.





Bwana Elon amashuri yayatangiriye muri Kaminuza ya Pretoria aza kwimukira muri Canada ku myaka 17 ,aho yahise ajya kwiga muri kaminuza ya Queen,nyuma yaho gato yaje gukomereza amashuri ye muri Kaminuza ya Pennsylyvania aho yaje gukura impamyabumenyi ya Bachelor mu bugenge no mu bukungu.





Mu mwaka wa 1995 yaje kwimukira muri California aho yaje gukomereza amashuri ye muri kaminuza ya Stanford ariko nyuma y'iminsi ibiri yaje kuva mu ishuri ,ahita atangira ubushabitsi aho yahise ashinga ikigo cya ZIP2 cyacuruzaga amaporogaramu ya mudasobwa aho nyuma iki kigo cyaje kugurwa n'ikigo cya Compaq kuri miliyoni 307 z'amadorali y'Amerika.





Nyuma yaho Bwana Elon yaje gushinga ikindi kigo acyita X.com cyakoraga nka BAnki ariko gikorera kuri murandasi ,mu mwaka wa 2000 iki kigo cye cyahise kihuza n'ikigo cya Confinity bibyara Paypal ,nyuma gato iyi Paypal yaje kugurwa na Ebay (ikigo gicururiza kuri murandasi ) mu mwaka wa 2002 ku giciro cya miliyoni 1,5 by'amadorali y'Amerika.





Muri uwo mwaka wa 2002 ,Bwana Elon yahise ashinga ikigo cya Space X gikora ibyogajuru n'ibindi bijyanye n'isanzure akibera umuyobozi n'umuhanga w'umwenjeniyeri.





Mu mwaka 2004 Elon yaje kwihuza n'ikigo cya Tesla Motor cyaje kubyara Tesla.Inc,akaba ari ikigo kugeza ubu gikora imodoka zikoresha amashanyarazi ,zikaba ari imodoka zikunzwe kuko zidasohora imyuka yangiza ibidukikije.





Ababyeyi ba Elon Musk baje gutandukana mu mwaka 1980 ,nyuma yaho gato Elon yaje kubana na Se wari umupiloti ,umwenjeniyeri mu gukora imodoka akaba yari n'umushoramari ariko nkuko byatangajwe na Bwana Musk ,Se yari umubyeyi mubi yafataga abana be nabi cyane.





amateka ya Elon Musk
amateka ya Elon Musk




Mu bwana bwe Bwana Elon yagagazaga ubuhanga ,aho yabashije kugaragaza ko akunda ikoranabuhanga n'ibijyaanye na mudasobwa ,Ku myaka 12 yabashije kwiyigisha gukora amaporogaramu ya mudasobwa aho yaje no kugurisha Code yakoze yise BASIC yakoraga imikino ya mudasobwa.





Ariko abana bo mu kigero cye ntibamukundaga ,baje ku mugirira nabi bamuhiritse ku madaraza aza kujya mu bitaro Nyuma yaho yo kurangiza amashuri yaje kujya muri Amerika asiga abwiye Se ko Amerika ari igihugu cy'amahirwe kandi ari aho ashobora gukora ibintu bikomeye aho yaje kunyura muri Canada yifashishije Pasiporo ya Mama we kubera ko yari umunyakanada nyuma yaho aza kujya muri Leta zunze ubumwe z'Amerika





Mu buzima bwite Elon Musk yashakanye n'umunyakanada w'umwanditsi Justine Wilson nyuma yaho bari barahuriye muri kaminuza ya Queen muri Ontario bashingiranwe mu mwaka wa 2000 baza gutandukana mu mwaka wa 2008 bamaranye imyaka umunani babana .





Umwana wabo w'Imfura yapfuye amaze ibyumweru 10 avutse apafa azize ya Sudden INFANT DEATH sYNDROME (SIDS ) ariko nyuma yaho baje kubayara abandi bana batanu b'abahungu bakoresheje uburyo bwa gihanga bita In Vitro Fertilization .





Mu mwaka 2008 nyuma yo gutandukana n'umugore we wa mbere ,Elon yatangiye gutereta Talulah Riley baza gutandukana mu mwaka wa 2016 nyuma yo kubana nabi bashaka no gutandukana kenshi bikagenda byanga ariko baza gutandukana ku mugaragaro muri uwo mwaka wa 2016





Mu kwezi kwa gatanu 2018, Bwana Elon yatangiye gutereta umunyamuziki ukomoka muri Canada witwa Grimes baza kubyarana umwana w'umuhungu mu mwaka 2020 ku itariki 4 z;ukwezi kwa gatanu .kugeza ubu uyu mugabo atuye muri Los Angeles





Izindi nkuru





Isi ishobora kwibasirwa na Virusi ifite ubukana bukabije ,intabaza ya Bill gates





Kuva kuri 0 fr kugera kuri miliyaridi 267.3 z’amadorali,Amateka mu nshamake ya Elon Musk


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post