Twabakoreye urutonde rw’abakire 20 ba mbere ku isi,twifashishije ubushakashatsi butandukanye hirya no hino mu binyamakuru byandika inkuru z’ubukungu nka Fortune magazine na Forbe magazine no mu biganiro by’ubukungu bicukumbuye.
Urutonde rw’abaherwe nibyo bakora
1.Jeff Bezos
Jeff niwe mukire wa mbere ku isi n’imarishingiro ibarirwa muri miliyaridi 181.5 z’amadorali y’Amerika.akaba uyu mutungo we awukomora ku kigo yashize gicuruza ibicuruzwa bitandukanye kuri murandasi cya Amazon , Yagitangiye ku myaka 31 nyuma yo gusezera ku kazi gasanzwe we n’umugore we batangira ari iguriro ry’ibitabo kuri murandasi ariko rigenda ryagurwa haza gushyirwamo n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Muri ki gihe cya Koronavirusi ,umutungo we waratumbagiye cyane kubera ko abantu bahahiraga kuri murandasi kubera gutinya kwandurira hirya no hino ndetse no mu gihe hari gahunda ya Guma mu rugo byabaye ngombwa ko iki kigo giha imirimo abakozi bashya bagera 100 000
2.Bernard Arnault
Bwana Bernardl niwe uza ku mwanya wa kabiri mu batunze cyane ku isi n’umutungo ungana na miliyaridi 145.6 z’amadorali,uyu ni umushoramari w’umufaransa akaba afite ikigo cya LVMH gicuruza ibintu by’agaciro bitandukanye
3.Elon Musk
Bwana Musk aza ku mwanya wa gatatu n’umutungo ungana na miliyaridi 135.8 akura mu kigo cye gikora imodoka zikoranye ikoranabuhanga rihambaye n’izikoreshwa n’amashanyarazi ,iki kigo kikaba gikora n’ibyogajuru kikaba kitwa Tesla na Space X.
4.Bill Gates
Bwana Gates niwe uza ku mwanya wa kane nyuma yo kumara igihe kitari gito ku mwanya wa mbere nk’muntu utunze cyane,Bwana Gates akaba afite mutungo ubarirwa muri miliyaridi 118.7 z’amadorali akura mu kigo cye yashinze cya Microsoft gicuruza porogaramu zitandukanye za mudasobwa.
5.Mark Zuckerbag
Bwana Mark niwe uza ku mwanya wa gatanu mu batunze cyane ,akaba afite umutungo ungana na miliyaridi 102,1 z’amadorali ,uyu mugabo umutungo we akaba awukura mu kigo cye yashinze cya Facebook ,akaba yaratangiye iki kigo ubwo yari muto ,akiri umunyeshuri ,atangira uru rubuga rwa facebook kugira ngo afashe abanyeshuri batandukanye kujya bamenyana ,hanyuma uru rubuga rwaje kwaguka cyane , Bwana Mark akaba yaragiye agura n’izindi mbuga za internet harimo nka Whatsapp n’izindi,,
6.Warren Buffett
Bwana Buffett aza ku mwanya wa gatandatu ,akaba ari umutunzo ufite umutungo ukabakaba muri miliyaridi 85.7 z’amadorali y’Amerika, akaba akura uyu mutungo we mu kigo cya Berkshire Hathaway ndetse n’ibindi bigo bigishamikiyeho bigera kuri 66
Uyu mugabo akaba azwi cyane mu bijyanye n’igura n’igurishwa ry’imigabane kandi akaba ari umuhanga mu kumenya no kwiga ku iterambere ry’ikigo runaka.
7.Larry Ellison
Bwana Ellison akaba ari umukire uza ku mwanya wa karindwi mu batunze cyane akaba afite umutungo ungana na miliyaridi 81.3 z’amadorali ,uyu mugabo akura uyu mutungo we mu gucuruza amaporogaramu atandukanye ya Mudasobwa.
8.Larry Page
Bwana page akaba ari umwe mu bashinze urubuga rwa murandasi rukora nk’ishakiro ry’ibintu bitandukanye ,rukaba rwitwa Google ,akaba afite umutungo ungana na miliyaridi 78.4 z’amadorali y’Amerika.
9.Mukesh Ambani
Bwana Ambani akaba ari umukire uza ku mwanya wa cyenda mu batunze cyane ,akaba afite umutungo ungana na miliyaridi 77,1 z’amadorali y’Amerika ,akaba akura uyu mutungo mu bigo bitandukanye afitemo imigabane n’ishoramari.
10.Sergey Brin
Bwana Brin ni umuherwe uza ku mwanya wa 10 ,akaba nawe ari umwe bashinze urubuga rwa Google akaba afite umutungo ungana na miliyaridi 76.1 z’amadorali yAmerika.
11.Amancio Ortega
Bwana Ortega aza ku mwanya wa 11 mu batunze menshi ,akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 76 z’amadorali ,akaba ariwe washinze ikigo gikora ibikapu n’ibindi bicuruzwa byinshi bitandukanye cya ZARA ,
12.Steve Balmer
Bwana Ballmer akaba aza ku mwanya wa cumi na kabiri mu batunze menshi,akaba afite umutungo ukabakaba muri miliyaridi 72.2 z’amadorali y’Amerika ,iyi mari ye yose kaba ayikura mu migabane afite mu kigo cya Microsoft.
13.Francoise Bettencourt
Bettencourt akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 72.1 z’amadorali akura mu migabane y’ikigo L’Oreal
14.Alice Walton
Akaba ari umukobwa wa Walton washinze ikigo cya Walmart gikora ubucuruzi akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 69 z’amadorali y’Amerika.
15.Jim Walton
Bwana Jim nawe ni musaza wa Alice Walton ,akaba we afite umutungo ukabakaba muri miliyaridi 68.8 z’amadorali akura mu migabane y’ ikigo cya Walmart.
16.Rob Walton
Bwana Rob nawe ni musaza wa Alice Walton kimwe na Jim bose bakaba bakomoka kuri se Walton washinze ikigo cya Walmart kikaba ari ikigo gikora ubucuruzi bw;ibintu bitandukanye,uyu we akaba afite umutungo ukabakaba muri miliyaridi 68.5 z’amadorali y’amerika,
17.Zhong Shanshan
Bwana Zhong ni umukire uza ku mwanya wa 17 n’akayabo ka miliyaridi 62.5 akura mu kigo gicuruza ibinyobwa n’ibikoresho byo kwa muganga
18.Jack Ma
Bwana Jack Ma ni umukire ukomoka mu gihugu cy’ubushinwa akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi zigera kuri 617 z’amadorali y’Amerika ,uyu mutungo we wose akaba awukura mu kigo cye yashinze cya ALIBABA kikaba ari ikigo gicuruza kuri murandasi.
19.Mackenzie Scott
Madame Mackenzi ni umukire uza ku mwanya wa 19 mu batunze cyane ku rwego rw’isi .yahoze ari umugore wa Jeff Bezos nyuma baza gutandukana ,akaba afite umutungo ungana na miliyaridi 58.8 z’amadorali y’Amerika akura mu migabane afite mu kigo cya Amazon.
20.Carlos Slim Helu &Family
Bwana Carlos n’umuryango we bafite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 58.4 z’amadorali y’Amerika bakura mu kigo gicuruza ibijyanye na serivisi zitumanaho cya Telecom.
Uru rutonde rushobora guhinduka bitewe nuko isoko ry’imari n’imigabane rihagze ndetse n’mpinduka zigaragaraho ariko ntirukunze guhindagurika cyane ,uru rutonde rugaragaraho abakire bo ku migabane itandukanye ariko abenshi bakaba ari abakomoka mu gihugu cya Amerika.Abenshi n’abagiye bakora cyane bashizeho umuhate kugira ngo bagere aho bageze ubu..
Izi ndi Nkuru