Uko itabi na Nicotine yaryo byangiza umubiri wacu


Birashoboka ko waba warumvise ko itabi ryongera ibyago byo kurwara indwara ya kanseri y'ibihaha ariko burya itabi ritera ibindi bibazo byinshi harimo indwara z'umutima ,indwara ya Stroke ,yewe n'izindi ndwara harimo nka kanseri y'uruhago,kanseri y'umuhogo niyo mu kanwa ,kanseri y'impyiko niy'inkondo y'umura.





Dore impamvu ukwiye kureka itabi byihuse





1.imfu ziterwa no kunywa itabi zakwirindwa turamutse turiretse





2.Umwe kuri batatu bahitanwa n'indwara z'umutima ,imvano yazo n'itabi





3.Abagera kuri 90% barwaye Kanseri y'ibihaha yatewe n'ingaruka zo kunywa itabi





4.Itabi rikugira umucakara kandi nta keza karyo





5.Itabi nti ryica wowe urinywa wenyine ,ryica n'abakwegereye





6.Abanywa itabi bafite ibyago byo gupfa mbereho 1myaka 10 ugereranije n'abatarinywa





7.ubuze itabi mu buzima bwawe nta kintu na gito waba ahubwo wagira ubuzima bwiza





Bimwe mu bintu dusnga mu itabi





Itabi rigizwe n'ibintu birenga 5000 kandi ibyinshi muri byo byangiza umubiri wacu ku kigero gihanitse





1.Butadiene ikoreshwa bakora kore ,ikaba izwihi gutera uburwayi bwa kanseri.





2.Arsenic ikoreshwa mu gutuma imbaho n'ibintu bikozwe mu mbaho bibikika igihe kirekire ,ikaba izwiho gutera kanseri y'ibihaha,umwijima,niy'uruhu.





3.Benzene ikaba ikoreshwa mu ikorwa ry'ibintu bitandukanye ,ikaba itera ibyago byo kurwara kanseri yo mumaraso





4.Cadmium ikoreswa hakorwa amabateri ,ikaba izwiho gutera kanseri y'ibihaha ,iy'umwijima niy'agasabo k'intangangabo ku bagabo.





5.Chromium VI ikaba ikorwamo amarange ikaba yongera ibyago byo gufatwa na kanseri y'ibihaha





6.Foramaldehyde ikaba izwiho gutera kanseri y'ibihaha





7.Polonium ikaba isoghora imirasire ishobora gutera kanseri





8.Tar niyo itera uriya mwotsi w'umukara w'itabi kansdi uriya mwotsi uragenda ukiteka mu bihaha no munzira z'ubuhumekero





9.Carbon monoxyde iyi airagenda ikajya mu maraso aikabuza uturemangingo tw'amaraso gutwara umwuka mwiza





Ingaruka za Nicotine mu mubiri





1.Ituma umuvuduko w'amaraso wiyongera cyane





2.Ituma umutima utera cyane





3.Igatuma imitsi itwara amaraso igabanuka mu mubyimba





4.Ituma imitsi y'imijyana ikomera igatakaza ubushobozi bwayo bwo gukweduka





Nkuko twabivuze itabi ni ribi ,ririca kandi ryangiza nabo mu bana ,inshuti ,umuryango n'abawe bose muri rusange ,itaboi ryongera ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye ,kurwara indwara z'umutima ku barinywa no kubabegereye





Icyemezo cyo kurireka n'ingenzi cyane ,nubwo bigorana ,ariko gushaka niko gushobora ,irinde urinda n'abandi ,ureka kubatumuriraho imyotsi y'itabi bybuze niba udashoboye kurireka jya ahiherereye nturinywere mu bandi





nta cyababaza nko kurwara kanseri uyitewe na runaka wakunywereye itabi iruhande ,ubundi murinywera iki ko nta ntintungamubiri rigira ?









izindi nkuru





Byinshi byibazwa ku intananya (Lingual frenulum)n’ibibazo ishobora gutera ku mwana uyifite


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post