Mu Rwanda hatangiye laboratwari ku kibuga cy'indege cya Kigali izajya ipimitwamo abagenzi baza nindege, aho bazajya bahita bafatwa ibizamini bya COVID-19 hanyuma bagategereza ibisubizo byabo mu mahoteli yagenwe ,igisubizo kikaboneka mu masaha atarenze 24
Ibi bizagabanya kuba aba bagenzi bakwirakwiza ubwandu bwa Koronavirusi kuko urwaye azajya agaragara mbere yo kujya mu muryango cyangwa mbere yo kugira ikindi gikorwa cyose yakorera mu gihugu
IBi bikaba atari umwihariko w'uRwanda gusa kuko hari ibindi bihugu nka Benin n'ibindi byatangije bene izi laboratwari zo ku kibuga cy'indege aho abagenzi bahita bapimwa bakigera ku kibuga .
Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishunzwe ubuzima rikaba ryari ryarakanguriye ibihugu bya Afurika gutangiza izi laboratwari mu rwego rwo guca intege ikwirakwira ryiki cyorezo