Sobanukirwa na Gatanya n'uburyo wayirinda


Gatanya bivuze Gutandukana kw'abashakanye ni icyemezo gikomeye kandi gifatwa nk'umuti wanyuma kugira ngo hahoshwe amakimbirane cyangwa ibibazo abashakanye bafitanye





Iki cyemezo gifatwa n'urukiko nyuma yo kwigana ubushishozi impamvu yatumye umwe mu bashakanye atanga ikirego cyo gutandukana na mugenzi kandi kigafatwa hitaweku nyungu z'abana bafitanye n'umutungo ujagabanywa hakurikjwe icyo amategeko ateganya.





Hari impamvu amategeko yemera kugira ngo uhabwe gatanya





1.uUbusambanyi,





2. Guta urugo nibura igihe cy’amezi cumi n’abiri (12)akurikirana





3.Guhabwa igihano cy’icyaha gisebeje





4. kwanga gutanga ibitunga urugo





5. Guhoza undi ku nkeke uwo mwashakanye





6.Ihohoterwa rishingiye ku gitsina





7. Kumara nibura imyaka ibiri (2) batabana ku bushake bwabo





8.Kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri (12)akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro zihari.





Gatanya amadini ntayemera ,aho usanga ,amadini avuga ko abantu babanye basezeranye imbere y'Imana bagomba gutandukanywa n'urupfu gusa ,ariko Gatanya ikaba itangwa na Leta kugira ngo hirindwe ingaruka zikomeye zo kuba umwe mu bashakanye ashobora kwica mugenzi we ,cyangwa akamukorera ibikorwa by'iyicarubozi.





Muri Matayo 19:9 Haranditswe






Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.”




Uyu murongo wo muri Bibiliya ukaba usa nugaragagaza ko ,iyo utandukanye n'umugore wawe ,bapfuye izindi mpamvu zitari ubusambanyi azaba akora ubusambanyi.





Umwe mu bashingiranwe niwe ufite uburenganzira bo gusaba ubutane ,akaabikora agaragaza impamvu ,kandi iri muzavuzwe haruguru,iyo abatandukanye bafitanye abana ,baba bagomba gufatanya kubarera bose





Gutandukana byumvikanweho n’abashyingiranywe bombi birashoboka bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa ryabo no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashyingiranywe n’umutungo wabo kimwe n’abana babo.





Icyakora, ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho mu gihe uregwa yemera ko ikirego gifite ishingiro akemera ubutane.





Hakaba hari uburyo mushobora kwirinda gatanya mu bahiriza ibi bikurikira




1.Kugira umwanya uhagjje wo kuganira hagati y'abashakanye





2.Gushimira umufasha wawe igihe cyose mwaba mwiherereye cyangwa muri mu bandi





3.Gukunda mugenzi wawe nta buryarya namba kandi ukamkunda uko abikwiye ugahora ubimubwira





4.Kwiyitaho ugahora ugaragara neza ,usa neza ukeye ku mubiri no ku mutima uwo mwashakanye agahora akubonamo ubwiza





5.Kuba Indahemuka mu rukundo rwanyu ,ukirinda ikintu cyose cyatuma umuca inyuma





6.Musangire ubuzima kandi mufatikanye imirimo yo mu rugo nta bwikanyize namba





7.Mugerageze gusabana no gusohokana no guhanahana impano za hato na hato





8.Zirikana iminsi igize icyo ivuze mu buzima bw'umufasha wawe kandi umufashe kuyinezerwa mu bushobozi bwose mwaba mufite





9.Garagaza urukundo ku bana bawe kandi uhore ushimira umufasha wawe kuri zo mbuto zanyu





10.Musenge Imana ,muhore muyiyambaza muyiragiza urukundo rwanyu no gukomeza urgo rwanyu.





Izindi nkuru wasoma





Dore impamvu abantu bamwe bahitamo kwibera mu gisiribateri igihe kinini


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post