Umwijima ni urugingo rworoshye rugizwe n’agahu korohereye n’imihore imeze
nk’umubumbe w’amaraso, n’imitsi isohora ibikenewe no kwinjiza ibyo kubikwa
Umwijima ni urugingo rufite ubushobozi bwo kwica uburozi buje mu ntungamubiri. Nubwo ari
inyama yoroshye ifite imirimo myinshi,
Akamaro k'Umwijima
Umwijima ufite akamaro gatandukanye k'umubiri wa muntu igitabo cya Anatomy and Physiology kivuga ko umwijima ufite ku mubiri akamaro karenga 500.
1.Kurema no gukwirakwiza isukari. Iyo sukari ibaye nyinshi, umwijima uyihindura amavuta, kandi inyubakamubiri zaba nyinshi umwijima ,ukazihindura isukari.
2. Umwijima ufata inyubakamubiri n’urugimbu, ukabihindura indurwe n’imisemburo
3.Umwijima ni wo unogereza inyubakamubiri zigakwirakwizwa aho zikenewe hose,
4.Umwijima ni wo urwanya imiti ikarishye ukayisohora,
5.Umwijima ni wo utunganya imisemburo yo mu gasabo ka Thyroid yitwa Thyroxine ukayitanga mu gihe cyagenwe,
6.Umwijima ni wo ushinzwe gusohora indurwe zashaje
7.Umwijima ni wo ushaka imyunyungugu ikoreshwa mu gasabo k’indurwe,
8.Umwijima ni wo uhunika vitamine A, B12, D, E, K n'imyunyungugu ya fern a cuivre
9.Umwijima ni wo ukoresha vitamine D, uruhu, umwijima n’impyiko byifataniriza
hamwe gukoresha vitamine D.
10.Umwijima ifasha mu ikorwa ry’abasirikari b’umubiri no gusukura umubiri
11.Umwijima ufasha mu gushyira ku murongo gahunda nyinshi z’umubiri
12.Umwijima ufasha mu iremwa rya tumwe mu turemangingo tw’amaraso
Zimwe mu ndwara zikomeye z’umwijima
1,Umuhondo Umuntu uyirwaye ahinduka umuhondo. Amazi y’umuhondo ari mu mwijima yigaragariza, mu maso, mu ruhu no mu rurenda, biba bizanywe n’insorozitukura zishaje cyangwa iyangirika ry’umwijima.
2.Indwara ya Hepatite : Uwo mwijima urangwa n’umuriro uzana uburyane mu ruhande. Umwijima, uba ugizwe n’ubushyuhe, uburyane, ububyimba no kweruruka,
Iterwa niki?
Ni Indwara ishobora guterwa n’agakoko,
nanone umuntu ashobora kuyandura, imiti myinshi ishobora kuyitera, n’ inzoga
irayitera,
Ibimenyetso by'indwara ya Hepatite
1.Kugira umuriro mwinshi
2.kuribwa mu ngingo
3. umwijima ukabyimba
4.kwihagarika inkari z’umuhondo
Amoko y indwara ya hepatite
Hepatite A.
Ni umwijima w’agakoko, ushobora gukwirakwizwa n’umuntu witumye awurwaye, ushobora gukora kubiribwa adakarabye wabirya ukandura, gutizanya imyambaro.
ikaba Irangwa no kutaryoherwa, iseseme, impiswi, umuriro, kubura amahoro, guhinda umushyitsi.
Hepatite B
Uyu mwijima uterwa n;agakoko ukaba ushobora kukandurira mu mibonano
mpuzabitsina, cyangwa mu rushinge, cyangwa ukayiterwa iri mu maraso baha umuntu uyakeneye
Ushobora kuyandurira kandi mu macandwe n'amarira ashobora kuyanduza,
ushobora kuwumarana igihe kirekire utaragaragaza ibimenyetso
Ibimenyetso by'indwara ya hepatite
1.umunaniro ukabije
2.Kugugara munda.
3.Ushobora kugira utubyimba tutakurya,
4.Kunyara inkari zirabura
5.kugira umuriro mwinshi
6.kubura ubushake bwo kurya
7.uruhu no mu maso bihinduka umuhondo
3.Hepatite C
Ni indwara ifata umwijima igaterwa n’agakoko ku mu bwoko bw’amavirusi ikaba ari indwara igira ibimenyetso bitandukanye
Ikaba ishobora guterwa no gutizanya ibikoresho bikomeretse nk’inshinge
Guhabwa amaraso yanduye
Mu mibonano mpuzabitsina idakingiye
Kwitera amatatuwage hakoreshejwe ibikoresho bitasukuwe mu buryo bwa gihanga
Ibimenyetso bya hepatite C
1.Umunaniro ukabije
2.Kugira iseseme no kuruka
3.Kubabara mu ngingo
4.kubabara mu nda
5.Gutakaza ibiro
6.Inkari zirabura
7.Kuzana umuhondo mu maso no mu biganza
Hari n’ubundi bwoko bw’indwara y’umwijima butandukanye buterwa n’amavirusi yo mu bwoko bwa D na E ,tuzavugaho mu nkuru zacu zitaha.
Ibiribwa bivura umwijima
Har ibiribwa bifasha mu kuvura umwijima no kugarura imikorere myiza yawo muri iyo biribwa harimo
- imboga n'imbuto
- ingano n'ibizikomokaho
- ibikomoka mu nyanja nk'amafi ,indagara ,...
- ibiribwa bitarimo amavuta menshi
- Avoka
- Amavuta ya Elayo
Izindi Nkuru Wasoma
Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe wangijwe ni’nzoga
Ibintu 9 ukwiye kwirinda byangiza umwijima ku kigero kiri hejuru