Nkuko ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri kibitangaza (World Cancer Research Fund )Kanseri ya Prostate iza ku mwanya wa kabiri muri kanseri zibasira abagabo kandi iyi ndwara igenda yiyongera cyane.
Prostate ni agasabo k’intanga ngabo gakora amasohoro kakaba gaherereye hafi y’uruhago rw’inkari ahagana mu nsi yarwo.
Dore ibintu bikongerera ibyago byo kurwara iyi kanseri
1.Imyaka (iyi ndwara ikunda kwibasira abagabo bakuze hejuru y’imyaka 400
2.Kuba mu muryango hari umuntu wayirwaye
3.Kugira umubyibuho ukabije
4.Kuba unywa inzoga n’itabi
Ibimenyetso bya kanseri ya Prostate
Iyo umuntu akimara gufatwa ahanini nta bimenyetso agaragaza ariko uko indwara igenda ikura agira ibimenyetso harimo
1.Kwihagarika kenshi hakaba hari igihe kwihagarika binababaza
2.Biragorana gutangira kurekura inkari wanarangiza kunyara hagakomeza kuza udutonyanga tw’inkari
3.Gusohora ukababara
4.Kuzana inkari mu masohoro cyangwa mu nkari
5.Iyo indwara imaze gukura utangira kubabara umugongo
Ibiryo byongera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate
1.Inyama zitukura cyangwa zanyuze mu nganda
2.Fast food
3.Ibiryo byongerewe amasukari menshi Atari umwimerere
4.Ibiryo byokeje cyangwa byatetswe mu mavuta nk’amafiriti
Ibiribwa bigabanya ibyago byo kurwara kasneri ya Prostate
1.Imboga rwatsi
2.Imbutom zitandukanye
3.Amavuta akomoka ku bimera
4.Ibikomka ku mafi
5.Inyanya,amapera ,ipapayi na watermelon ni byiza cyane mu kurinda kanseri ya prostate.
Mugabo ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate
ubushakashatsi:Kudasinzira bihagije byongera ibyago by’indwara z’umutima