Indwara y'umusonga ku bana bato : ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera nuko ivugwa



Indwara y'umusonga ku bana bato : ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera nuko ivugwa

Indwara y'umusonga ni imwe mu ndwara zifata inzira y'ubuhumekero by'umwihariko ikaba ifata mu bihaha.

Ibihaha bigizwe n'utumeze nk'udufuka twakira umwuka mu gihe uhumetsetwita Alveoli ,iyo umuntu yarwaye umusonga utwo dufuka tuba twuzuyemo amazi cyangwa amashyira ibyo bigatuma iyo uhumetse ubabara mu gihe uyirwaye. kandi ibyo binatuma umwuka mwiza uturutse hanze utagera mu maraso ku buryo buhagije .

indwra y'umusnga ikunda gufata ikanazahaza abana bari munsi y'imyaka itanu n'abantu bakuze cyane.iyi ndwara ikaba iza muza mbere zihitana abana aho 15% by'abana bapfa bari munsi y'imyaka iatanu bahitanwa n'umusonga.

Nkubu mu mwaka wa 2017 ,umusonga wahitanye abana bagera 808694 (nkuko byatangajwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima OMS)

Umusonga ukunze kwibasira abana bavuka mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere ,umusonga ushobora kuvugwa kandi ku giciro kidahenze ,ushobora no kwirindwa.

Impamvu zitera indwara y'umusonga

Umuusonga uterwan'udukoko two mu bwoko bw'amavirusi ,amabagiteri ,cyane cyane ku mwanya wa mbere haza agakoko kitwa Streptococcus Pneumoniae ,ku mwanya wa kabiri haza agakoko kitwa Hemophilus influenza type b (hib).

Uko umusonga wandura

Umusonga ushobora kwandura mu buryo butandukanye ,uburyo bwa mbere ,wakwandura uhumetse utwo dukoko tuwutera,uburyo bwa kabiri umusonga ushobora kwandura uhumetse cyangwa ukororeweho uducandwe twuzuye utu dukoko tuwutera ukaduhumeka,

Ibimenyetso by'umusonga

1.Guhumeka nabi

2.Gukorora

3.Kugira umuriro

4.Umwana muto ashobora kunanirwa konka cyangwa kurya

5.Umwana ashobora kugira iseseme kaba yanaruka

6.Guhumeka insigane n'umutima ugatera cyane

7.Kubabara mu gituza

8.Gucika intege no guhondobera

Iyo umwana akorora ,akanahumeka nabi ,iki ni ikimenyetso cyagufasha gukeka ko yaba arwaye umusonga niyo yaba nta kindi kimenyetso agaragaza usabwe kumwihutana kwa muganga bagasuzuma n'izindi mpamvu

Abantu bafite ibyago byinshi gufatwa n'umusonga

1.Abana bafite ubudahangarwa bw'umubiri budafite intege cyane cyane abana bafite imirire mibi cyangwa batonse bihagije

2.Abana n'abantu bakuru basanzwe bafite ubundi burwayi nka agakoko gatera SIDA

3.Abana baba ahantu hafite umwuka wanduye nk'ahantu haba abantu benshi cyangwa ahantu bacana inkwi.

4.Abana babana n'ababyeyi banywa itabi

Uburyo indwara y'umusonga ivugwa

Indwara y'umusonga iyo yavuwe hakiri kare umuntu atararemba ikira vuba kandi nta nibindi bibazo bibaye ,iyi ndwara ivugwa hakoreshwa imiti yo mu bwoko bwa antibiotic kandi hakavugwa n'ibimenyetso umurwayi agargaza nko guhabwa imiti igabanya umuriro no kongererwa umwuka iyo bibaye ngombwa n'ibindi

Uko indwara y'umusonga yakwirindwa

Gukingiza umwana inkingo zose kubera ko hari udukoko dutandukanye dutera umusonga dukingigwa nkaa pneumococcuus ,hemophilus n'utundi..

Kugaburira abana indyo yuzuye no kubonsa nkuko bigomba kugira imibiri yabo yiyubake ubudahangarwa bukomeye

3.Kwirinda ibintu byose byanduza umwuka duhumeka

4.Kugira isuku no kuyigirira abana bacu

Iyi nkuru yateguwe hifashishijwe inyandiko zitandukanye twakuwe ku rubuga rw'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS..

Izindi nkuru

Byinshi byibazwa ku intananya (Lingual frenulum)n’ibibazo ishobora gutera ku mwana uyifite


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post