Indwara y'ibisazi by'imbwa ni indwara iterwa na virusi ya Rabies ikaba ari virusi ifata imbwa ,hanyuma imbwa yarwaye ikaba ishobora kwanduza umuntu ,akaba ariyo mpamvu yitwa imbwara y'ibisazi by'imbwa kuko ikomoka ku mbwa
Imbwa irwaye iyi virusi ya Rabies ,iba isa niyasaze ifite imyitwarire idasnzwe kimwe n'umuntu wandujwe nayo nawe agira ibimenyetso bidasnzwe turaza kureba
Iyo umuntu amaze kwandura iyi virusi ,iragebnda igatuma ubwonko bubyimba kandi iyo umuntu adahawe ubufasha byihuse bitera urupfu.
Uburyo iyi virusi yandura
1.Umuntu ashobora kwanduzwa n'imbwa imurumye kandi irwaye
2.Kandi umuntu ashobora kwandura ahuye n'amacandwe cyangwa andi matembabuzi yatawe n;imbwa irwaye
mu mwaka wa 2015 Iyi ndwara yateye imfu zigera ku 17400 ,izi mfu zikaba zigaragara cyane mu bihugu bya Afurika aho usanga amashyamba menshi acumbikiye inyamaswa z'agasozi nyinshi
Ibimenyetso by'indwara y'ibisazi by'imbwa
1.Kugagara
2.Gucanganyukirwa
3.Kubura ibitotsi
4.Kugira amahane
5.Kwitwara mu buryo budasnzwe ukaba wamoka nk'imbwa
6.Kubona ibintu bidahari
7.Guta inkonda nk'umwana muto
8.Gutinya amazi
9.Kubona umuntu afite amahane ashaka kurumana
10.Iyo indwara imaze gukura umuntu agwa muri koma
Bigenda gute kugira ngo umuntu arware?
Iyo umuntu arumwe n'imbwa irwaye ,virusi ziragenda zikajya hafi ya cya gisebe imbwa yaguteye zikahakurira zikanahabyarira ariko ziyongera ku bwinshi hanyuma zamara kuba nyinshi zikagenda zigafata imyakura itwara amakuru ku bwonko ,hanyuma ubwonko bukabyimba umuntu agatangira kugaragaza ibimenyetso,iyi virusi ibasha kwihisha cyane ku buryo ubwirinzi bw'umubiri bwayivumbura ngo buyirwanye
Ese hari izindi nyamaswa zakwandura ubu burwayi?
Yego ,inyamaswa zose zigira amaraso ashyushye zishobora kwandura ariko hari ninyamaswa nkeya zigira amaraso akonje zishobora kwandura
Uburyo twakwirinda ubu burwayi
1.Gukingiza inyamaswa zo murugo nk'imbwa n'injangwe
2.Kugenzurira hafi no kuvura inyamaswa zibana n'abantu
3.Niba urumwe n'imbwa guhita woza igisebe n'amazi ya robine kandi uagkoresha isabune byibuzee mu gihe cy'iminota cumi n'itanu kandi ukihutira kujya kwa muganga
Uburyo ubu burwayi buvugwa
Iyo umuntu amaze kurumwa agomba guhita ahabwa urukingo ,ururukingo rukaba rushobora kumurinda kurwara no kumuvura ariko mu gihe yaruhawe byihuse ariko hakaba n'umuti ahabwa wa Immunoglobuline umuvura izi virusi
Uru rukingo ruterwa mu byiciro bine aho umurwayi ahabwa Dose zigera kuri enye
Ubu burwayi ni uburwayi buvugwa bugakira iyo ugiye kwa muganga ukimara kurumwa ,umuntu aravugwa agakira neza ,ariko iyo umuntu atavuwe nta kindi ni urupfu kandi aba ashobora kwanduza abandi benshi ,ukaba wasanga ubu burwayi bwahindutse icyorezo
Gukingiza izi nyamaswa cyane cyane imbwa n'injangwe tubana nazo n'ingombwa kuko bituma zitarwara ngo nazo zibe zatwanduza.
Izindi nkuru Wasoma
- Iyo bavuze ngo runaka yafashwe n’imbwa biba bisobanuye iki ? ese biba byatewe niki?
- Uko wafasha umuntu warumwe n’imbwa