Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima ,ibimenyetso byayo n'impamvu ziyitera


Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima ,ibimenyetso byayo n'impamvu ziyitera
Umwijima ni  rumwe mu ngingo mbumbatira buzima ruherereye mu nda ahagana iburyo ,rukaba ari urugingo rufite akamaro karenga 500 mu mubiri wacu,harimo gusohora imyanda mu mubiri ,gukora indurwe ,kuringaniza ikigero cy’isukari mu maraso ,nibindi byinshi.

Tukaba tugiye kuvuga ku ndwara ya kanseri ifata umwijima ,uturemangingo tugize umwijima tukaba dufatwa niyi kanseri ikaduhindurira imikorere yatwo isanzwe  ariko ahanini umuntu arabanza akarwara indwara zifata umwijima nka Cirrhosis ,hepatite B na C ,hanyuma izi ndwara zigashegesha umwijima nyuma zikabyara kanseri.

Ibimenyetso bya Kanseri y’umwijima                           

1.Kubabara mu nd

2.Guhaga vuba kandi uriye duke cyane

3.Kunanuka cyane nta mpamvu izwi

4.Gutakaza ubushake bwo kurya

5.Amaso ahinduka umuhondo ndetse no mu bworo bw’ibirenge no mu ntoki

6.Kubyimba inda aribyo bita urushwima no kubyimba ibirenge

7.Kugira iseseme no kuruka

Hari ibindi bibazo umuntu ashobora kugira harimo nka

1.Kugira umunyungugu wa karisiyumu mwinshi mu mubiri  bikaba bishobora gutera iseseme ,constipation no gucika intege

2.Kugira isukari nke mu maraso (hypoglycemia)

3.Kubyimba amabere ku bagore

4.Kugira ibinure bibi mu mubiri byinshi.

Impamvu itera Kanseri y’umwijima

Impamvu ni uguhinduka kw’amakuru y’uturemangingo  tugize umwijima tugatangira gukora mu buryo budasanzwe (umubiri udashobora kugenzura )  DNA mutations ibyo bigatuma umwijima wiremamo ikibyimba kibyara kanseri.

Impamvu yindi ni mu gihe urwaye kanseri nk’ingaruka y’uburwayi bwangije umwijima twavuga nka Hepatite B na C cyangwa warufite uburwayi bwa Cirrhosis

Abantu bari mu byago

1.Abantu basanzwe barwaye indwara z’umwijima harimo Hepatite B na C

2.Abantu barwaye indwara ya Cirrhosis ifata umwijima ikawangiza ku kigero gihambaye

3.Kuba mu muryango wawe hari umuntu wawurwaye

4.Abantu bafite uburwayi bwa Diyabete

5.Abantu bahuye n’uburozi bwa Aflatoxins

6.abantu banywa inzoga nyinshi

Uko twakwirinda Kanseri y’Umwijima

1.Kugabanya ingano y’ibinyobwa bisembuye

Ku mugabo si byiza kurenza ibirahure bibiri ku munsi naho umugore  ntugomba kurenza ikirahure kimwe ku munsi ,kunywa inzoga nyinshi uba wiyongerera ibyago byo kurwara kanseri

2.Kubungabunga ibiro by’umubiri

Umubyibuho ukabije ukongerera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye harimo na kanseri byo kimwe na kugira ibiro bike cyane nabyo bigukururira ubu burwayi.

3.Kwikingiza uburwayi bwa Hepatite B

Fata urukingo rwa hepatite yo mu bwoko bwa B  kugira ngo bikugabanirize ibyago byo kuyirwara ,kuko nayo itera ingaruka zo kurwara kanseri y’umwijima

4. Irinde ibintu byopse byagukururira ibyago byo kurwara  Hepatite C


Harimo 1.kwirinda kuryamana n’umuntu wese ,byaba bibaye ugakoresha agakingirizo

2.Kwirinda kwitera inshinge zanduye cyangwa zitasukuwe nkabitera ibiyobyabwenge

3.Kwitondera cyane ibikoresho bakporesha biyandikaho (Tattoo)

Uburyo basuzuma Kanseri y’umwijima

1.Gufata ibizamini by’amaraso

Bafata ibizamini by’amaraso bigapimwa bikagaragaza imikorere mibi y’umwijima hanyuma bigatuma bafata icyemezo cyo gukora ibindi  bizmini byisumbuyeho.

2.Kunyura mu cyuma cya MRI na CT Scan isanzwe

Muganga ategeka gufotora umwijima hakoreshejwe bya byuma kabuhariwe bibasha kureba imbere mu mubiri

3.Gufata akanyama gato kakajyanwa gupimwa mu malaborabotwari yabigenewe

Ibi bikunze gukoreshwa cyyane ,bagafata agace gato k’inyama ku gice bakekamo kanseri kakajyanwa gupimwa byitwa Biopsy.

Ese Kanseri y’umwijima iravugwa igakira?

Kanseri y’umwijima iravugwa ariko bisaba ko wivuza ikigufata ariko bikagorana kuba wamenya ko urwaye kuko nta bimenyetso ugaragaza na mba ,ahanini umuntu yivuza yageze ku kigero kirenze , nta garuriro

Hari uburyo bakoresha bavura

1.Kubagwa bagakuramo ikibyimba kiri kumwijima ariko bisaba ko uba ugifatwa

2.Gusimbura umwijima wose ,ugahabwa undi ariko bikaba bigoye cyane kandi bikorerwa mu bitaro biteye imbere cyane binahenze.

3.Gukoresha imirasire yangiza uturemangingo twa Kanseri.

4.Guhabwa imiti ya Kanseri

Ubu burwayi bwa kanseri y’umwijima ni uburwayi bubi cyane ,hari urwego ugeraho n’abaganga bakaba ntacyo bakora buretse kuvura ububare gusa n’ibindi bimenyetso ,bikaba ariyo mpamvu ari ingenzi kubungabunga umwijima wawe ,

Umurwayi bwagaragayeho ni ngombwa kumuba hafi tukamuganiriza ,tukamufasha ku bana nabwo no kwiyakira .

Izindi Nkuru Wasoma

Dore ibimenyetso bizakubwira ko umwijima wawe urwaye



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

3 Comments

Previous Post Next Post