Indwara 10 za mbere zihitana abantu benshi ku isi yose


Nkuko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) tariki 9/12/2020 mu ubushakashatsi ryakkoze uhereye mu mwaka wa 2919 kugeza ubu





Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu indwara 10 za mbere zihitana abantu benshi buri mwaka harimo indwara 7 zitandura arizo bita Non communicable diseases(NCDs) ni ukuvuga indwara umuntu uyirwaye atakwanduza mugenzi we naho izindi  3 zikaba ari indwara zandura arizo bita Communicable diseases.





Indwara y’umutima iza ku mwanya wa mbere mu zihitana abantu benshi  mu gihe cy’imyaka 20 yose ,Nkubu ubushakashatsi bugaragaza ko imfu zituruka ku burwayi bw’umutima ziyongereye cyane zikava kuri miliyoni ebyiri mu  mwaka wa 2000 zikagera kuri miliyono icyenda mu mwaka wa 2019.





Izi ndwara z’umutima zihariye 16% ku ijana by’impamvu za mbere  zitera imfu ku rwego rw’isi  buri mwaka





Indwara ya Alzheimer ifata abageze mu za bukuru ahanini nayo iza mu ndwara 10 za mbere zitera imfu nyinshi .indwara ya Diyabete ya Diyabete nayo yongeye umubare ihitana buri mwaka  ku kigero cya 80% ugereranije nuko imibare yanganaga mu mwaka wa 2000.





Izi ndwara zandura arizo bita Communicable disease ,Ubushakashatsi bugaragaza ko zagiye zigabanuka mu mibare yabo zihitana  Nkubu indwara y’umusonga nizindi zifata inzira y’ubuhumekero ziri ku mwanya wa 4  bivuze ko imibare yabo zihitana yagabanutse cyane.





Urugero rundi ni indwara ya Sida mu mwaka wa 2000 yari ku mwanya wa 8 ,naho  mu mwaka wa 2019 yaje ku mwanya 19 ni ukuvugako yasubiyeho inyuma imyaka 11 ku rwego rw’isi nubwo bwose ugfashe muri Afurika gusa ho isa nikiri ikibazo ariko ku rwego rw’isi bigaragara ko ingamba zitandukanye zafashwe harimo gupima no kuvura abarwayi bayo no gukangurira abantu kwirinda hakoreshejwe uburyo butandukanye zatanze umusaruro.





Kandi nanone ubu bushakashatsi bugargaza ko icyizere cyo kubaho kiyongereye cyane kikava ku myaka 67 cyari kigezeho mu mwaka wa 2000 kikagera kuri 73 mu mwaka wa 2019 ni ukuvuga imyka 6 yiyongereyeho .





Dore uburyo indwara zikurikirana mu guhitana abantu benshi ku rwego rw’isi mu mwaka ewa 2019





  1. Indwara z’umutima
  2. Indwara ya Stroke (soma sitoroke)
  3. Indwara z’ibihaha (COPD)
  4. Indwara z’ubuhumekero (umusonga n’izindi)
  5. Indwara n’ibibazo impinja zivukana
  6. Kanseri y’ibihaha niy’umuhogo
  7. Indwara ya Alzheimer
  8. Indwara y’impiswi
  9. Indwara ya Diyabete
  10. Indwara z’impyiko




Izindi nkuru





indwara yo guhekenya amenyo mu gihe usinziye iterwa niki?


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. Murakoze, ese ko cancer ikomeje guhitana abatari bake buriya yo twatirinda gute ,? Nabyo muzadufashe mubituvire imuzi

    ReplyDelete
Previous Post Next Post