Imyitwarire 7 abagore bagaragaza iyo baca inyuma abakunzi babo


Hari ibintu bitandukanye n’imyitwarire ,abagore cyangwa abakobwa bagaragaza mu gihe baca inyuma abakunzi babo ,bikaba batabigizemo uruhare batanabizi ko bahinduye imyitwarire yabo ,ahubwo bikaba byatewe n’imimere barimo muuri cyo gihe ,kandi iyo mimere akaba ariyo igenga iyo myitwarire


Hari ibintu bitandukanye n’imyitwarire ,abagore cyangwa abakobwa bagaragaza mu gihe baca inyuma abakunzi babo ,bikaba batabigizemo uruhare batanabizi ko bahinduye imyitwarire yabo ,ahubwo bikaba byatewe n’imimere barimo muuri cyo gihe ,kandi iyo mimere akaba ariyo igenga iyo myitwarire

Uramutse usobanukiwe neza ,ugasesengura imyitwarire umukunzi wawe akugaragaeiza nta kabuza wamenya ko muri iyo minsi ari kuguca inyuma ,iyo ugenzuye umukunzi wawe w’umukobwa atangiye imico yo kuzajya aguca inyuma akenshi birangira urukundo rwanyuma rurangiye,bikaba ari ibintu byo kwitondera niba wabonye imwe muri iyi myitwarire tugiye kuvugaho ,tabarira hafi ugarure urukundo rwawe

1.Bitunguranye atangira kuzajya akubaza akenshi gahunda zose z’umunsi

Ni ngombwa ko umukunzi wawe umubwira gahunda z’umunsi  ndetse nawe akakubwira ize ,ariko muri iki gihe arakabya akaba yanakubaza aho uri bunyure utaha ,isaha uri butahire ,icyo uri butege utaha, hanyuma hazamo impinduka nkeya ntuzimubwire yenda bibaye ngombwa ko uva kukazi kare ,aha ahita abishya ukayoberwa ikibimuteye.

2.Akenshi utangira kumubona yatwawe n;ibitekerezo

Uzasanga akenshi yihugiyeho ,yatwawe n’ibitekerezo ,wamuvugisha agasa nukangutse ,,ahanini ibi biterwa nuko aba afite intekerezo nyinshi ,yibaza niba mwagumana cyangwa yakureka ,cyangwa ugasanga yibaza uburyo yaza gukatira neza ,harinigihe usanga yicuza impamvu aguca inyuma kandi wowe umubera inkoramutima,

3.Akantu kose katagiye ku murongo arakurakarira bikabije akaba yanakubwira nabi

Uzasanga twa dukosa duto duto ushobora kugwamo,yenda nko kwibagirwa k mugurira amainite,kuba utamuhagaye nk’ibisanzwe kubera wagize akazi kenshi ,kuba wasangiye agacupa na mugenzi wawe n’ibindi byinshi ,,,iyo abonye ako gakosa aragakuririza ,akabishya ,ku buryo wibaza impamvu yakurakarira bigeze aho ukayibura

4.Gutangira kwanga kwitaba telephone yawe cyangwa agahora kubwira kenshi ko ahuze

Akenshi iyo umuhamagaye  yanga gufata fone yawe cyangwa ukumva ihuze ari kuvugana n’abandi ,hari nigihe akwitaba akakubwirako ahuze ugategereza ko yahuguka ngo akubwire ko yabonetse ugaheba ,ibyo   hari igihe biba bisa no kukubwira ngo muhe umwanya .

5.Akenshi atangira ku kubeshya ko hari aho agiye cyangwa ko agiye gusura abantu runaka

Aguha impamvu zo gusura abantu cyangwa guhura n’inshuti ze birenze ku rugero wari ubimuziho kandi uramutse umubwiye ngo mujyane ntiyabikwemerera

6.Atangira kukwima telephone ye ukaba utayikoraho

Hari ighe wenda wamwaka telephone kugira ngo urebe udufoto cyangwa agutize amainite uhamagare ,ikio gihe ntabwo abyemera ,kuko burya igitsina gore muri rusange gikunda kubika amabanga yabo igihe kirekire ,ndetse bakunda no kubika ibihe byiza byabo nk’urwibutso niyo mpamvu abagira ngo utaza kugwa kuri ayo mabanga.

7.Uzasanga twa tuntu tugaragaza urukundo cyangwa twa tugambo ntacyo tumubwiye

Niba wajyaga umutunguza utuntu tukamunezeza ,uzasanga nta kintu tukimubwiye ,na twa tugambo twiza twabakundana uzatumubwira ubone nta kibyishimiye nka mbere

Si ngombwa ko umukobwa cyangwa umugore agaragaza ibi bimenyetso byose ,ahubwo niyo wabona bicye muribyo ,uzagenzure muri rusange imibanire yawe nawe maze urebe ko nta ruhare waba ubifitemo ,burya ahanini abagore ntibapfa guca inyuma bakunzi babo ,ahanini biterwa n’imyitwarire y’abakunzi babo cyangwa hari ibyo batababonaho kandi babikeneye


Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa na byinshi ku ndwara ya Autism ,itera imyitwarire idasanzwe ku bana n’ibibazo mu mibereho yabo ya buri munsi

Urukundo: Imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe ntazigere akwibagirwa
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post