Ibintu 12 byangiza ubwonko bwa muntu


Ubwonko bukora nka mudasobwa bugenzura umubiri wose ,bikabika amakuru yose yo kuva tukiri munda kugeza dupfuye ,bukaduha amarangamutima runaka no gutuma tubasha gufata imyanzuro itandukanye kandi ihamye ,ibyo bikatugira ikiremwa kizi ubwenge kandi kiyoboye isi





Ariko hari ibintu tubamo ,turya cyangwa twishoramo ku bwacu byangiza ubwonko bwacu ,tukaba tugiye kuvuga ibintu 12 byangiza ubwonko bwacu





1.Kunywa isukari nyinshi cyane





Kunywa isukari y'umurengera byangiza ubwonko bwa muntu,muri rusange ubwonko ni kimwe mu bice bikenera gukoresha isukari nyinshi kugira ngo bubone imbaraga ariko iyo isukari irenze urugero rukenewe bituma umubiri utakaza ubushobozi bwo kwakira intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ,ibi bikaba bituma ubwonko butakaza ubushobozi bwo kubika amakuru no gufata mu mutwe





2.Kudasinzira bihagije





Muri rusange umuntu aba agomba gusinzira byibuze amasaha umunani ,iyo umuntu adasinzira bihagije bituma ubwonko bujagarara bigatera burwayi bwo kwigunga na stress .umuntu agatakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe kandi ibi bigatera niyangirika ry'uturemangingo two mu bwonko ,bigatera gusaza imburagihe.





3.Kumva umuziki na Headphone na Volume iri hejuru





Kumva umuziki nikivolume kiri hejuru byangiza ingoma y'ugutwi ariko sibyo gusa ahubwo bigera ku bwonko,ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Texas muri Dallas bwagaragaje ko umuziki wangiza agace ko mu bwonko gashinzwe amajwi ,hanyuma bikagorana gutandukanya no gusesengura amajwi atandukanye





4.Kudafata ifunguro rya mu gitondo





Ifunguro rya mu gitondo rigira ingaruka nziza mu mubiri aho rituma umubiri ubasha kubona imbaraga zihagije ,ibi bikagera no ku bwonko ,kandi ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy'ubuyapani bwagaragaje ko abantu badafata ifunguro rya mu gitondo bagira ibyago biri hejuru byo gufatwa nindwara ya Stroke ugereranije n'abarifata.





5.Kurya ibiryo byinshi





Kurya ibiryo by'umurengera bihoraho ,kurya ibiryo birimo amasukari amavuta menshi ndetse n'inyama zitukura ku bwinshi byangiza igice cyo mu bwonko cya Hippocampi, ibi lbigatuma utakaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo ,bikangiza ubushobozi bwo gufata mu mutwe kandi ibi bijyana nizimdi ndwara zitandukanye harimo n'indwara z'umutima





6.Kuryama witwikiye mu maso





Kuryama witwikiriye mu maso bituma umuntu atabasha kubona umwuka uhagije ,ibi bigatuma umwuka ugera mu maraso no mu bwonko ugabanuka ,ibi bikaba bishobora gutera iyangirika ry'uturemangingo two mu bwonko ,





Bikaba ari byiza kuryama witwikiriye ariko ugasiga igice cyo mu maso kugira ngo ubashe kubona umwuka uhagije no mu gihe usinziriye.





7.Gukorera ibintu byinshi icyarimwe





Gukorera rimwe imirimo itandukanye bitera umunaniro wo mu bwonko ,bigatera umujagararo no kunanirwa ku bwonko kandi bigatuma utabasha gutanga umusaruro mwiza mu byo wahuje,ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakorera imirimo myinshi icyarimwe bahorana umunaniro ukabije no gufata ibyemezo bitarimo ubusesenguzi n'ubushishozi ugerranije n'abita ku murimo umwe ukarangira bakabona guafata undi murimo





8.Kutanywa amazi ahagije





Iyo utanywa amazi menshi bituma umubiri ugira umwuma cyangwa niyo utagaragaza ibimenyetso by'umwuma ariko ugira amazi make cyane ,ibi bigatuma nubwonko butabona amazi ahagije ibi bigatera umunaniro .kumva ufite umujinya no kurwara umutwe uhoraho ,iki kibazo iyo kibayeho umwanya muremure bitangira kugenda biteza iyangirika ry'uturemangingo tw'ubwonko.





9.Kunywa itabi





Itabi ryangiza ubwonko ridasize n'ibindi bice by'umubiri muri rusange ,ibi bikaba biterwa na nicotine iri bonekamo ,itabi kandi ritera ububata kurivaho bikaba ingorabahizi





Iyi nicotine dusanga mu itabi yihutisha isaza ry'uturemangingo tw'ubwonko ,nanone itabi rituma ubwonko bugabanuka mu ngano bukanatakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe ,kandi itabi ryihutisha kuba wafatwa n'indwara z'ubusaza nka dementia ,parkinson nizindi





10.Kunywa inzoga nyinshi





Inzoga yangiza itangwa ry'amakuru ku bwonko ,ikanahagarika itumanaho hagati y'uturemangingo tugize ubwonko ibi bikaba byatera ibyago byo kudafata mu mutwe ,bigatera kwibagirwa bya hato na hato ,bikangiza agace gatuma umuntu avuga ko mu bwonko





11.Gukora mu gihe urwaye





Iyo urwaye cyangwa utameze neza ,ukajya gukora byamngiza ubwonko kandi bigatuma umubiri unanirwa ,ibi kandi bitera stress bikaba byananiza ubwonko bwari busanzwe n'ubundi bikora cyane ngo buhagarike ubwo burwayi ,ibim kandi bituma uturemangingo two mu bwonko bwangirika





12.Kudakora imyitozo ngororamubiri





Iyo umuntu akora siporo bituma umutima ukora neza ,ibihaha bigira ingufu kandi bikinjiza umwuka mwinshi ,ibi bigatuma nubwonko bubona amaraso n'umwuka bihagije





Kudakora siporo bituma umwuka mwiza utagera ku bwonko mu buryo buhagije ,bigatuma umusemburo wa endorphin utera ibyishimo ugabanuka ,uuturemangingo tw'ubwonkp tugasaza ku muvuduko uri hejuru.





izindi nkuru Wasoma





Japan;Habonetse indwara y’amayobera irimo gufata abana ikangiza umwijima wabo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post