Umubiri w;umuntu ugizwe na 75% by’amazi .amazi akaba afitiye umubiri wacu akamaro gakomeye cyane .iyo amazi yabaye make hari uburo umubiri ubigaragaza wifashishije ibimenyetso bitandukanye
Ibimenyetso by’umwuma
1.Kunyara inkari zijya kwirabura kandi nkeya cyane iki ni ikimenyetso cya mbere kiza ,inkari zikeye biba bigaragaza ko umubiri ufite amazi ahagije.
2.Kumagara mu kanwa
3.Kubura amahoro muri wowe
4.Gucika integer
5.Kubabara umutwe
6.Kugira isereri
Iyo umubiri warushijeho gutakaza amazi ugaragaza ibindi bimenyetso harimo
1.Kubura ibyuya ntihaze na duke
2.Amasu arareruka
3.Uruhu rukumagara
4.Umuvuduko w’amaraso ukagabanuka
5.Umutima ugatera cyane
6.Ushobora kugira umuriro
7.Gutakaza ubwenge
Ku mwana agaragaza ibimenyetso bikurikira
1.igihorihori kiratebera
2.Ururimi no mu kanwa bikumagara
3.Ukabona ko yabuze amahwemo
4.Akarira amarira ntaboneke
5.Amaso arareruka
6.Inkari zikabura cyangwa hakaza duke cyane
Impamvu zitera umubiri gutakaza amazi
1.Indwara z’impiswi
Iyo umuntu afite indwara z’impiswi aba atakaza amazi menshi cyane bigatuma umubiri wumagara
2.Kuruka
Kuruka nabyo bituma umuntu atakaza amazi
3.Indwara ya Diyabete
Iyo isukari yabaye nyinshi bituma umuntu yihagarika cyane ,bityo umubiri ugatakaza amazi
4.Ubushye
Iyo umuntu yahiye bituma imitsi itwara amaraso yangirika bityo amazi akaba yajya ayivamo asohoka
Dore impamvu zongera ibyago byo kumagara
1.kuba uba mu misozi miremire
2.Abantu bakora siporo zo kwiruka nk’umwuga
3,Kugira ubundi burwayi budakira nka Diyabete ,impyiko zirwaye ,n’ibindi
4.isuku nke cyane cyane ku bana
Uburyo twakwirinda gutakaza amazi mu mubiri
Intambwe ya mbere mu kwirinda ni ukunywa amazi menshi kandi meza
Kugira isuku yibyo tunywa nibyo turya
Kwita ku isuku cyane y’abana
Kubakora siporo ni ngombwa kunywa amazi menshi asimbura ayo watakaje.
Izindi nkuru
Ubushinwa bwashizeho gahunda ya Guma mu rugo mu mugi wa Shanghai