Byinshi utamenye ku ndwara ya Koronavirusi


Koronavirusi ni icyorezo kimaze kuyogoza isi aho kimaze guhitana umubare utari muto w'abantu b'imigabane yose ,iyi virusi ikaba itera uburwayi bwa COVID-19(coronavirus disease 2019)





Kikaba ari icyorezo cyabonetse bwa mbere mu gihugu cy'ubushinwa mu mugi wa wuhan ,kikaba ari icyorezo cyakwirakwiye isi yose





Bimwe mu bimenyetso bya Koronavirusi





1.Umuriro





2.Gukorora





3.Guhumeka nabi





4.Kugira umunaniro





5.Kubabara umubiri wose





6.Kubabara umutwe





7.Kubura ubushake bwo kurya





8.Kurwara ibicurane





9.Kugira iseseme /kuruka





10.Kugira impiswi





Si ngombwa ko umuntu agaragaza ibi bimenyetso byose ,ashobora kugira bimwe muribyo cyangwa bitewe n'umubiri w'umuntu akaba ashobora kugira hafi ya byose





Hari ibindi bimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuzahazwa na virusi ya koronavirusi mu gihe wayigaragaweho harimo





1.Guhumeka bigoranye





2.Kubabara mu gituza





3.Gusa nutakaza ubwenge





4.Iminwa no mu maso hagahinduka ubururu





Ni irihe tandukaniro riri hagati y'uburwayi bw'ibicurane n'indwara ya Covid-19 ?





Uburwayi bw'ibicurane n'uburwayi bwa Covid-19 bwose ni uburwayi bwandura





Ibicurane biterwa na virusi ya influenza naho Covid-19 igaterwa na virusi ya coronavirusi yo mubwoko bwa SARS=COV-2





Covid-19 ikwirakwira vuba ikanandura mu buryo bworoshye ikaba inashobora kurmbya bamwe mubayirwaye. naho virusi itera ibicurane ikwirakwira gake ugereranije na Covid-19





Muri make Covid-19 niyo mbi cyane,yandura cyane ,ikica benshi ugereranije n'ibicurane





Uburyo Koronavirusi yandura





Ubu burwayi bwandura iyo





umuntu ahumetse uducandwe dusimbuka iyo umuntu akorora ,yitsamura,avuga,utwo ducandwe tukaba tuva ku muntu ufite ubu burwayi.





Iyo ukoze ku bintu cyangwa ibintu byakozweho n'umuntu urwaye hanyuma ukikora ku munywa cyangwa mu bice byo mu isura udakarabye.





Uburyo twakwirinda virusi ya Koronavirusi





Gushyira intera ya metero hagati y'umuntu n'undi





Kwambara agapfukamunwa neza





Gukaraba intoki kenshi nisabune cyangwa hagakoreshwa umuti wica mikorobi





Kwirinda ahantu hahurira abantu benshi





izindi Nkuru





Byaba bisobanura iki iyo bakubwiye ngo ibisubizo by’ikizamini watanze ni positive cyangwa ni negative?





Nyuma yo gukiruka indwara ya Covid-19 ,uwayirwaye ubwonko bwe buragabanuka mu ngano no mu bunini


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post