Ku muntu ushaka gutera imbere no guhindura ubuzima bwe bukajya ku murongo hari amasomo yakwigira mu mibereho ya Henry Ford akabasha guhindura uburyo abona ibintu ,bikaba byamufasha gutera imbere.
Henry Ford ni muntu ki?
Henry ford ni umuhanga w’umunyamerika washinze uruganda rwa Ford Moto ,uruganda kugeza ubu ruzwi
Akaba yaravukiye mu gace ka Springwells muri Leta ya Michigan ,akaba yaravutse mu muryango w’abahinzi kandi bakennye ,ise yashatse gusigira ifamu bahingagamo umuhungu we w’imfura ari we Henry Ford arabyanga
Ubwo yabazwaga yarasubije ati sinakundaga ifamu yacu ahubwo nakundaga mama iyo yabaga ari mu ifamu
Aakiri umwana yakundaga gukanika udukoresho duto duto nk’amasaha ku buryo ku ishuri bari baramuhimbye akazina ka “watchrepair”
Uyu mugabo niwe wakoze bwa mbere ,Moteri ya Cylindere umunani ,mu gihe hari hasanzwe Moteri zifite cylinder enye ,byarananiranye gukora iyisumbuyeho
Ibi byatumye habasha gukorwa imodoka nini ndetse n’amato kubera ko imbaraga za moteri yarazongereye cyane ,kandi uyu mugabo azwiho kugurisha imodoka zidahenze ku buryo mu gihe cye hafi ya buri munyamerika yari yashobora kwigondera imodoka yakozwe n’uruganda rwe
Hari inama cyangwa umurage yasigiye zigera 12 yasigiye isi twamwigiraho
1.Shaka inama ku bandi (abagutanze mu kazi cyangwa abagutanze gukora ibyo wifuza gukora)
Burya ngo nta mugabo umwe wigira kandi umutwe umwe wifasha gusara ,Gushaka baguha inama zubaka ni ingenzi kandi ni ngombwa niba wifuza gutera imbere
2.Rema utekereza abandi
Yagize ati niba ufite icyo ukora uzatekereza abakiriya bawe mbere cyangwa abo uhagarariye hanyuma wowe uze hanyuma yabo ,nubashhira imbere nabo bazakugeza aho wifuza
Kandi atangira uruganda rukora imodoka ntiyaragamije inyungu nyinshi nk’izindi nganda ahubwo we yari agamije gufasha buri munyamerika gutunga imodoka bijyanye n’ubushobozi bwose yaba afite niyo bwaba ari buke.
3.Wishaka amakosa ,ahubwo shaka ibisubizo
Amakosa iyo yabaye nta kintu uba wakora kinini ngo uyahindure biba byarangiye ,witwara umwanya munini wawe wita kubyashize kandi utagira icyo uhinduraho ahubwo ita kugushaka ibisubizo.
4.buri gihe haranira kugutanga ibyiza
Ari serivisi runaka cyangwa ikindi cyose ,haranira kuba uwambere ufite ibintu byiza kandi akabitangana umutima mwiza.
5.Kunda ibyo ukora
N’ukunda ibyo ukora, bikagutwara umutima wawe wose nta kintu na kimwe kizaguca intege ,uzahora imbaraga n’umuhate wo gukomeza kujya mbere.
6.Nta kidashoboka
Yagize ati byose birashoboka iyo ufite umuhati wo kumaramaza n’ubushake bwo gukora icyo wifuza
7.Gutsindwa n’amahirwe yo kongera gutangira bushya
Yagize ati yo utsinzwe ntugacike intege ahubwo bizagutere imbaraga zo kongera gutangira bushya n’umuhati uruseho kuwo watangiranye mbere.
8.Ntuzigere ureka kwiga
Uyu mugabo yagize ati nuhagarika kwiga niyo waba ufite imyaka 20 cyangwa 28 uzaba ushaje ariko nukomeza kwiga niyo uzaba ufite imyaka 70 uzaba uri umujene.
9.Hanga amaso iherezo wikwita ku ntangiro
Yagize ati ducika integer kubera twaretse guhanga amaso intego zacu
10.Koresha igihe cyawe neza
Uyu mugabo yagize ati Nabonyeko abantu batera imbere kubera gukoresha igihe cyabo neza ,mu gihe abantu badatera imbere bakoresha igihe cyabo nabi.
11.Iyizere wowe ubwawe
Yagize ati nuvuga ngo ndabishoboye uzabishobora ariko nuvuga ngo simbishoboye bizakunanira rwose.
12.Nta kigoye
Yagize ati ikikugoye uzajye ukigabanyamo uduce duto duto hanyuma ugende ukora buri gace ukwako
Ati kandi Tangira gake kandi wikomeza ibintu bitware gake.