Amakuru mashya ku cyorezo cya Koronavirusi


Amakuru mashya,Nkuko byatangajwe na Minisiteri y'ubuzima ,Uyu munsi tariki ya 08 Ukuboza 2020 ,Uyu munsi habonetse abarwayi bashya ba koronavirusi bagera kuri 46 , harimo 24 babonetse i Kigali, 10 babonetse i Rubavu , 6 babonetse i Bugesera ,abarwayi 3 babonetse i Kirehe ,abarwayi 2 babonetsw i Rusizi na Rwamagana haboneka umurwayi 1.





Abarwayi bose hamwe bagaragawe icyorezo cya koronavirusi mu Rwanda kuva haboneka umurwayi wa mbere bangana na 6237, Harimo abagera ku 5715 bakize,abagera kuri 471 bakirwayi ,umubare wose wabo kimaze guhitana ni 51.





Abanyarwanda turagirwa Inama zo Gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi harimo





1.Kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose uri mu bantu





2.Gukaraba intoki n’amazi meza kenshi kandi neza





3.Gusiga intera ya metero hagati yawe n’undi ahouri hose





4.Kubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi





5.Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi





Turakangurirwa gukomeza kwirinda ari nako turinda abandi ,tugomba kubahiriza amabwiriza atangwa yose ajyanye no kwirinda iki cyorezo cya koronavirusi ,dushize hamwe nibwo twakirandura burundu ,irinde kandi ntabe ari wowe cyangwa njye wanduza abandi ,Dukomeze tugire ubuzima bwiza.





Image

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post