Amakuru mashya ku cyorezo cya Koronavirusi


Amakuru mashya,Nkuko byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima uyu munsi tariki ya 24 ukuboza 2020 habonetse abarwayi bashya ba Covid-19 bangana na72 harimo Kigali: 35, Rubavu: 25, Nyamasheke: 5, Huye: 2, Muhanga: 2, Rusizi: 2, Nyamagabe: 1





Kuva icyorezo cya Koronavirusi cyagera mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi bacyo bagera kuri 7670 harimo abarwayi bagera kuri 6203 bamaze gukira n'abandi bagera kuri 1398 bakirwaye nabagera kuri 69 bamaze guhitanwa nacyo,





Ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bigera ku 707401





Abanyarwanda turakangurirwa gukomera kungamba zo kurwanya no kwirinda iki cyorezo cya Koronavirusi harimo





1.Kwambara agapfukamunwa neza mu gihe cyose ugiye aho ushobora guhura n'abantu benshi





2.Guhana intera byibura ya metero imwe hagati y'umuntu n'undi





3.Gukaraba intoki n'amazi meza kenshi





4.Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa





5.Kubahiriza andi mabwiriza yose yashizweho ajyanye no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post